RFL
Kigali

Ikibazo cya Zari cyafashe indi ntera. Hitabajwe polisi mpuzamahanga ya Interpol

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:24/02/2015 16:03
2


Nyuma y’uko umuherwekazi Zari wo mu gihugu cya Uganda usigaye ukundana n’umuhanzi Diamond Platnumz yanze kwitaba polisi yo mu gihugu cya Uganda kubera icyaha akurikiranweho, ubu noneho ikibazo cyafashe indi ntera aho cyamaze kwinjirwamo na polisi mpuzamahanga ya Interpol.



Mu minsi ishize nibwo polisi yo mu gihugu cya Uganda yashyize hanze impapuro zo guta muri yombi uyu mugore witwa Zaria ho yashinjwaga gushyira hanze amashusho ye y’urukozasoni(Sextape). Kuva icyo gihe Zari yasuzuguye inzego za Polisi yo muri iki gihugu ahubwo akomeza kwihisha ndetse yizengurukira mu bindi bihugu ari kumwe n’umukunzi we Diamond Platnumz.

Zari

Zari arahigwa kubera amashusho y'urukozasoni yashyize hanze

Umuvugizi wa Polisi yo mu gihugu cya Uganda Fred Enanga yavuze ko kubera ukuntu uyu mukobwa yanze kwitaba ndetse akigira mu gihugu cya Afurika yepfo, byabaye ngombwa ko hitabazwa polisi mpuzamahanga Interpol kugira ngo imute muri yombi aho yaba aherereye hose.

 Zari

Zari aheruka mu Rwanda ubwo yari yazanye n'umukunzi we Diamond Platnumz mu gitaramo yahakoreye

Yagize ati: “Twavuze kenshi ko tumushakisha ariko we yanze kwiyerekana. Ubu igihe kirageze ngo twitabaze Polisi mpuzamahanga ya Interpol kugira ngo imute muri yombi ku bw’ibyaha akurikiranweho. Turasaba uwaba azi aho aherereye gufasha inzego zibishinzwe kugira ngo zimute muri yombi.”

Zari

Uyu mugore arashinjwa guhora azenguruka mu bihugu yihisha Polisi ya Uganda

Twabibutsa ko mu mwaka ushize aribwo Zari yari yatawe muri yombi azira amashusho y’urukozasoni yari yashyize hanze ariko nyuma y’icyo gihe akaba yaranze kongera kwitaba ahubwo akirirwa agenda hirya no hino mu bihugu bitandukanye aho bivugwa ko aba yihisha.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Hoys nibyo malaya gusa. Abantu nkaba ntibakemererwe kuza mu iwacu.
  • igisumiziii c9 years ago
    ako noneho ndumiwe none c nikihe cyaha yakoze cyogushakisha na police (ngo amaphotos yurukoza soni) what hell is this none why cant they mind they own damnnnn business ni body ye yashyize hanze kdi i dont see ikosa yakoze kbs





Inyarwanda BACKGROUND