RFL
Kigali

Rwabuze gica hagati y'icyamamare Jay Z n'umusore uvuga ko ari umuhungu we-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/02/2015 16:14
6


Muri iyi minsi hari kuvugwa urubanza hagati y’icyamamare Jay Z n’umusore witwa Rymir Satterthwaite w’imyaka 21 uvuga ko ari umuhungu we undi akabigarama.



Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail avuga ko mu kwezi gushize aribwo uyu musore yatangaje ko atangije urugamba rwo kurega uwo yita se ariwe Jay Z icyaha cyo kumwihakana kandi ari umuhungu we.

jay z

Uyu musore yagaragaye asohotse mu rukiko

Jay

Uyu musore avuga ko ari umuhungu wa Jay Z

Jay

Jay

Uyu musore avuga ko azakoresha uburyo bwose yemerwe na Se Jay Z

Jay Z

Jay Z ntakozwa iby'uko uyu ari umuhungu we

Uyu musore yabwiye urukiko rwa New Jersey ko mu myaka ya za 90, Jay Z yagiranye ubucuti bukomeye rwihishwa n’umukobwa witwa Wanda ari nawe nyina. Uyu musore kandi ashinja Jay Z kuba yaranze ko hakoreshwa ibipimo byo kwa muganga kugira ngo harebwe koko niba bafitanye isano.

Jay z

Jay Z avuga ko umwana we ari Ivy Blue yabyaranye na Beyonce

Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Jay Z yavuze ko ibi ari ibinyoma byambaye ubusa kuko Jay Z afite umwana umwe w’umukobwa witwa Ivy Blue yabyaranye na Beyonce. Gusa abazi kureba neza bemeza ko nta kabuza uyu muhungu ari uwa Jay Z kubera ukuntu basa.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cola9 years ago
    Reka ntibanasa sinamenya ariko niba ari ugusa ndabona badasa pe.icyabimara nyine ni ugupimwa.
  • Nkunda9 years ago
    Iby'uyu muhungu ni ukubyitondera, ashobora kuba ari gatumwa afite abo akorera cyangwa kubera ko JAY Z ari umuherwe cyane akaba arimo gutekinika uburyo yabona cash, ni ukubitega amaso
  • mado9 years ago
    mugende ntimukagire amarangamutima apfuye barasa rwose
  • Ntabwoba9 years ago
    Barasa rwose
  • nzabandora hamsi9 years ago
    Mbona ikiza ari ugupima ese kuki jy z we yangako babapima,none uwo muhungu ntakindi kimenyetso yagaragariza urukiko.ok isi nuko imeze tubitege amaso.urebye jyz ukareba uwo muhungu ukareba na jy poly benda kugaragaza isano
  • nzabandora hamsi9 years ago
    Mbona ikiza ari ugupima ese kuki jy z we yangako babapima,none uwo muhungu ntakindi kimenyetso yagaragariza urukiko.ok isi nuko imeze tubitege amaso





Inyarwanda BACKGROUND