RFL
Kigali

Airtel Rwanda yatangije uburyo bwo guhuza abakiliya bayo n’ibyamamare bakunda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/02/2015 16:06
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda iratangaza ko yatangije uburyo bushya bworohereza abafatabuguzi bayo kumenya amakuru y’ibyamamare bakunda ndetse no kumenya ibyo biteganya gukora. Iyi serivise ikazajya ikoreshwa n’abakiriya ba Airtel aho bari mu gihugu hose ndetse na telephone bakoresha izo arizo zose.



Ubu buryo bwiswe “Ubutumwa” buzajya bworohereza abakiliya ba Airtel kuvugana ijwi ku rindi n’ibyamamare bakunda, kwandikirana mu rwego rwo kurushaho kwegerana.

Avuga kuri iyi serivise, bwana Teddy Bhullar, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yagize ati: “Ubu ni uburyo bwiza bwo guhuza umukiliya n’icyamamare akunda ndetse bigatuma amenya amakuru y’icyo cyamamare. Turishimye cyane kuba tubashije kuzanira iyi serivise abanyarwanda. Twishimiye kandi gufatanya na Kirusa, mu kutworohereza mu bijyanye n’ubutumwa bw’amajwi(Voice messaging, social media mobile apps).”

Iyi serivise ikaba yamaze kwinjizwama abahanzi nyarwanda nka King James ndetse na Dr Claude.Yishimira iyi serivise, umuhanzi King James yagize ati:”Celebrity Chat ni uburyo bwiza buduhuza n’abakunzi bacu bidaciye mu itangazamakuru iryo ariryo ryose. Ubu buryo narabukunze by’umwihariko kuko bumpuza n’abafana banjye.”

Niba ushaka gukoresha iyi serivise wahamagara kuri nimero 2656






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND