RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe arasaba ko amakosa yamukoreweho atakorerwa uzamusimbura

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:21/02/2015 14:07
13


Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014 arasaba abashinzwe kwita kuri nyampinga w’u Rwanda ko bakwisubiraho kugira ngo amakosa yakozwe ku ngoma ye ntazongere kuri Miss Rwanda 2015.



Akiwacu Colombe avuga ko yifuza ko amakosa yabaye ku ngoma ye atakongera kuri Miss uzamusimbura. Muri ayo makosa, Akiwacu Colombe avuga harimo kuba abashinzwe gukurikirana Miss Rwanda(Management) batarigeze bubahiriza ibyo bari barasezeranije ko bazakorera Miss Rwanda 2014 ndetse n’andi makosa atandukanye.Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Radio Flash fm.

Colombe

Colombe arasba ko ibamurewe byakosorwa ubutaha

Akiwacu Colombe yagize ati : « Ngendeye kubyo bari basezeranije uwagombaga kuba Miss(nijye waje kumuba) navuga ko batigeze buzuza inshingano zabo, ikindi ni ukuba Management itarakoze ibyo yasabwaga gukora. Ibyo nabyo byarambabaje.Ubundi management iba igomba kugufasha mu bikorwa byawe bya buri munsi ariko nta kintu na kimwe bigeze bamfasha kwari ukwitwa ko bamfasha gusa. »

Colombe

Kuva uyu mukobwa yatorerwa kuba Miss Rwanda hagiye havugwa amakosa yamukorewe harimo n'imodoka yahembwe ishaje

Miss Akiwacu yakomeje asaba umukobwa uzamusimbura yazaba nyampinga ubereye u Rwanda, urubyiruko rwiyumvamo, w’imico myiza n’ibindi. Aha, yagize ati : ’’Ndamwifuriza ko yzabana neza n’urubyiruko, ikindi nkamwifuriza kuzaba nyampinga ubereye u Rwanda kandi akuzuza inshingano ze neza ntazanduze izina rya nyampinga kugira ngo uzamukurirkira azakomerezeho aho kugira ngo asange byarasubiye inyuma.’’

Colombe

Abajijwe umukobwa abona aha amahirwe yo kwegukana iri kamba kuri uyu mugoroba, Colombe yavuze ko bigoranye kuko aba bakobwa uko ari 15 bose bashoboye.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAREKOSE9 years ago
    Nicyo kikwereka ko n'ubundi aya marushanwa ya miss ntacyo amaze.
  • eugenie9 years ago
    ihangane peee ibyakubayeho ntawutabizi gusa kwihangana bitera kunesha
  • NIYIGABA 9 years ago
    UBWO NI BYIZA NIBA UBONA KO UFITE IMPUNGENGE ZA BA MISS BUYU MWAKA MUGANI WA YA NDIRIMBO IMPUNGENGE
  • Will9 years ago
    Ubundi babaha imodoka yo kubafasha mukahe kazi?, babahemberi iki? Abari bu Rwanda bashake ikindi bakora kuja muraya marushanwa sakazi. Iyombony' umwanya Ministre abitamo birambabaza. Minisiteri ibishinjwe izabaragarize neza abanyarwanda impanvu yay' amarushanwa.
  • Kikii9 years ago
    Colombe ntiwarukwiye kuba miss rwanda rwose ibyo wahawe jyaniraho nabyo ni byinshi uri mubi cyaneee wasebyaga abari bi wacu ,turashimira abateguye amarushanwa miiss rwanda 2015 mwahisemo neza abo bana Bose Bari beza kdi bazi nu bwenge mukomerezaho Bose mubahembe
  • Shun9 years ago
    wowe wiyise KIKII ushingira kucyi uvuga yuko AKIWACU Colonbe ari mubi? mwagiye mureka amatiku mukamenya kwimakaza umuco wurukundo no kwifurizanya ibyiza? Big up Colombe Akiwacu wakoze neza Imana ikomeze ibane nawe.
  • ruda9 years ago
    Colombe Ntuvuge na kimwe kuko uri mubi rwose .ibyo wabonye ni bya gusa.ahubwo warukwiye gushima . ntubona abakobwa basobanutse .ureke wowe .
  • ruda9 years ago
    Colombe Ntuvuge na kimwe kuko uri mubi rwose .ibyo wabonye ni bya gusa.ahubwo warukwiye gushima . ntubona abakobwa basobanutse .ureke wowe .
  • Sibyo9 years ago
    Ariko mwabaye mute gusebanya mwe ababikora? None se yaritoye? Niba baramutoye atabigomba amakosa si aye bagombaga kuzuza inshingano zabo. Ubwiza se ni iki ko buterwa n'ubureba. N'uwatowe uyu mwaka hari benshi batamushyigikiye kuko uteranije abari bashyigkiye abandi bakandida 14 basigaye ntiyageza ku cya gatatu cyabo. Rwose mujye mugerageza kuvuga ibyiza no ni bwo muzabona umunezero. Ubwo umaze umwaka wose rero wanga uriya mwana ngo ni mubi?! Haha! Kandi wasanga utanamuruta!
  • gogo9 years ago
    koko tuvugishije ukuri ,itegereze colombe ,nta kantu na kamwe afite waheraho umwita miss or mwiza.ufashe uwa nyuma muri bariya ba 2015 colombe ntiyaba ni gisonga cye . bidasubirwago ni mubi pe.ajye rero ashima ahubwo cyane.
  • teta9 years ago
    mujye mureba ibibareba ndabwira kiki bagiye kumutora batamureba.niba ufite mushiki ww uzamugire intama ajyemo haaaaaaaaa colomber turagukunda rekana nubugambo bwabo
  • 9 years ago
    Colombe rwose shima Imana yaguhaye amahirwe ugatoragura umwanya utari ukwiye!!nawe yaritinye nta na kimwe yakoze cg ngo agire aho aseruka!!!warakoze rwose kwishyira mu mwanya wawe!!!
  • blackrodyljaz9 years ago
    Yewe mureke itiku kuko abari kumwe na colombe umwaka ushize yarabahigitse. Rero mwigereranya nanuyumwaka. Biterwa nabo mwiyamamarije hamwe uko bameze. Courage Dada waragerageje kubyo wasabwaga nubwo bagutereranye.





Inyarwanda BACKGROUND