RFL
Kigali

Abantu batazwi bigambye kuzambya amatora ya Miss Rwanda 2015 no kwibira amajwi uwitwa Mutoni Jane

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/02/2015 16:58
16


Nyuma y’uko hari hatangajwe ku mugaragaro uburyo bwo gutora(guha amajwi) ba nyampinga binyuze ku murongo wa Internet, ubu urubuga rutorerwaho ntirukora.Abantu batazwi bari kwigamba gukuraho uru rubuga no kwibira amajwi umukobwa witwa Mutoni Jane.



Babinyujije ku rubuga rwa Facebook, abantu(umuntu) biyise izina rya Rwanda Hilly-Geeks bigambye ko babashije kwinjira mu rubuga rutorerwaho arirwo http://missrwanda.rw/ maze bakadobya amatora aho bahaye amajwi menshi cyane umukobwa witwa Mutoni Jane mu gihe kitarenze amasaha abiri nk’uko babyivugira. Bavuga ko bafite intego yo kumuha amajwi arenga Miliyoni.

Miss

Bigambye kuzambya amatora ya Miss Rwanda 2015

Hackers

Bakomeje kwigamba kuzambya urubuga rutorerwaho muri Miss Rwanda 2015

Rwanda Hilly-Geeks kandi bavuze ko uyu mukobwa bahaye aya majwi nta kindi bahuriyeho ahubwo ari mu rwego rwo kwerekana ko uru rubuga nta mutekano rufite bityo bakaba bavuga ko amatora agomba guseswa ndetse ko bazakomeza kuzambya uru rubuga ndetse n’izindi mbuga zikomeye za hano mu Rwanda.

Miss

Mutoni Jane uvugwaho kwibirwa ari ku mwanya wa gatatu

Twavuganye n’abategura aya marushanwa maze batubwira ko n’ubwo hari abantu binjiye mu rubuga rwabo ariko batabashije kugera aho(System) batorera kuko urubuga rutandukanye n’aho batorera(Online Voting System) bityo rero ngo abantu ntibagire impungenge ku majwi ndetse bakomeze batore.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kareg9 years ago
    Hahah cyakora barakoze kubivuga hakiri kare ubanza bagirango batwigishe
  • joanna9 years ago
    Hhah ariko abo bantu bahagarariye miss bagirango abanyarwanda twese turi.injiji?ngo ntitugire wasi ngo ntabwo bahackinze amajwi kandi byigaragaza?uyu jane yari uwa nyuma ejo none ubu nuwagatatu none ngo nta hacking yabayeho?hhah yewe Rwanda we.kubehsya bituri mumaraso kweri.congz kuba hackers ahubwo byerekana ko dufite intitimubya computer.nyabune mwibire na joanna dore arashoboye
  • kukuku9 years ago
    Abo naba Edna darlene witoresha bibeshyara uwo, Kdi miss ni doriane ntawundi
  • Nibyo9 years ago
    Ibi bintu nari nabivuze ko atari normal kandi usibye na Mutoni na Mpogazi na Joannah nabo barayabibiye cyangwe se byaturutse kuri iyo mikorere ya computers binjiyemo baze nabo bibaha amajwi badakwiye. Narebaga ukuntu byazamukaga mu masaha make bikagera ku majwi mbona ko harimo ikibazo.
  • joliemiss9 years ago
    Abandi ba hackers baba bafite intego aba bo iyabi niyihe?kwica amatora hanyuma se?ntawansobanurira
  • cola9 years ago
    uriya ufite meshi ubu ninawe kabisa ubikwiye .
  • Thierry9 years ago
    ESE ko gutora njye byanze umuntu yatora gute nkoresha Android 4.4
  • kay9 years ago
    byashoboka kuko iyi website ya miss rwanda yari imaze iminsi ibiri ariko bigaragara koar hostgotor ari nabo bahostinga iyi web bahagaritse web kubera kutishyura,uriya mukobwa yazamutse mbere y'umunsi umwe sinzi abo biyita hackers iyo babikuye kandi hechers wivuga, abo baragirango izina ryabo rivugwe muri show bizi ubutaha bazabonereho ubwe escro bashaka kwiba abtorwa ngo babahe ruswa. becarefour
  • manirakiza jean claudio9 years ago
    okeeeee nibyiza kobatahageze arko ibyo bintu nibintu biba byiyubashye nukwitonda kuko miss wigihugu akwiriye kuba aruwo abanyarwanda bihitiyemo
  • manirakiza jean claudio9 years ago
    okeeeee nibyiza kobatahageze arko ibyo bintu nibintu biba byiyubashye nukwitonda kuko miss wigihugu akwiriye kuba aruwo abanyarwanda bihitiyemo. nomero 10 cg 8 batabaye miss harabahajemo ubujura kuko amanota bafite ntabwo bapfa kubashyikira
  • Yohani9 years ago
    Ariko se nawe website umuntu ashobora gufungura ama fenetres (tabs) nyinshi ubundi akirirwa yitorera umunsi wose? En tout cas bagakwiye kuyisubiramo kuko ntakigenda cyayo. Ahubwo aba bahackers ni inyangamugayo babivuze hakiri kare ngo hagire igikorwa. Byibuze basi bazabare amajwi ya SMS
  • 9 years ago
    Abo nabashaka guharabika uwo mwana wumukobwa
  • sandr9 years ago
    Birantaje kuba mu Rwanda dufite huckers ark niba koko bahari abashinzwe miss rwanda bagomba kubikemura kuko bitari ibyo hazavuka amakimbirane menshi
  • Idée9 years ago
    hahahah "ngo binjiye mu rubuga ariko ntibinjiye muri system??" mbega ubusobanuro?? uziko bumeze nka bwabundi bwa KIBWA ngo ku ishuri babatumye ikayi ya facebook na whatsapp. Mushake abandi mu bibwira batari aba informaticien kuko iyi websiste ya voting iri poor (fake) cyane.
  • 9 years ago
    Abo nabashaka guharabika uwo mwana wumukobwa
  • 9 years ago
    arko abantu mujyr mureka.kugira amashyari....ubwose kuba yagira amajwi byavuga ko bayamwibiye...wasanga ari nabatamushaka bashaka kusebya gusa izina rye....pliz nyirabyo ubwe mumwiboneye mwabivuga...gusa ntawe nshigikiye muri abo arko rero namwe mugabanye kwandika ibyo mudahagazeho p......kucyise bitaba amashyari yo kumwanga??? Miss ni Vanessa Raissa pe...naho Janr mu muhe amahoro ye yitsindire aha





Inyarwanda BACKGROUND