Kigali

Inkubiri y’abanyamakuru bimukira ku yandi ma radiyo irakomeje-Kazungu Claver na Kayigamba nibo batahiwe

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/02/2015 15:38
5


Muri iyi minsi hari kumvikana abanyamakuru batandukanye cyane cyane ab’imikino n’imyidagaduro bava ku ma radiyo bakoreraga bimukira ku yandi. Ubu noneho abandi banyamakuru b’imikino bakomeye Kazungu Claver na Kayigamba batwawe na Radio One ndetse na TV One.



Mu minsi ishize ubwo umunyamakuru Jado Castar yagirwaga umuyobozi wa Radio 10 yakoze ku banyamakuru bakomeye b’imikino n’imyidagaduro bose abigwizaho. Iki gikorwa cyabaye nk’igikanguye andi maradiyo. Nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa Radio One nabwo bwahise bwegera abanyamukuru babiri b’intyoza  mu mikino aribo Kazungu Claver wakoraga ku Isango Star ndetse na Kayigamba wakoreraga Contact FM.

Nyuma yo kumva aya makuru, Inyarwanda.com yaganiriye n’aba bombi maze biyemerera ko basubiye kuri Radio One dore ko bombi bahakoze na mbere. Kazungu Claver yavuze ko yasubiye kuri Radio One aho azakomeza gukora mu ishami ry’imikino ariko cyane cyane mu kiganiro gishya agiye gutangira gukora kuri TV1.

Kazungu yagize ati: “Ubuyobozi  bwaranyegereye bumbwira ko bunkeneye nanjye nkurikije uburyo ikigo gisigaye kimeze ndetse n’ibyo twumvikanye ndemera dore ko na mbere nari nahavuye nta kibazo tugiranye kimwe n’ahandi hose nagiye mva.”

Kazungu Claver

Kazungu Claver yasubiye kuri Radio One ariko azajya agaragara no mu kiganiro gishya kuri TV One

Kazungu yakomeje avuga ko agiye gushyira ingufu mu busesenguzi mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi no kuyogeza nk’uko na mbere aribyo yiyumvagamo cyane.Yagize ati: Kuva na mbere mu mwaka w’2005 niyumvagamo impano cyane mu mikino yo ku mugabane w’uburayi. Byari byaragabanutse ariko ubu ngiye kubigarukamo cyane.

Ku rundi ruhande, Kayigamba wakoze kuri Radio One igihe kinini mbere y’uko ajya kuri Contact FM ari naho yabarizwaga kugeza ubu, yavuze ko nawe ubuyobozi bw’iyi Radio bwifuje ko yahagaruka maze nawe ntiyazuyaza dore ko ari ahantu yakoze mbere ndetse bakaba nta kibazo gikomeye bari bigeze bagirana mbere hose.

Kayigamba

Kayigamba nawe yasubiye kuri Radio One

Yagize ati: “Kuri Radio One ni ahantu nakoze igihe kinini nta kibazo twagiranye. Ubu rero navuganye n’ubuyobozi bwaho tugira ibyo twemeranyaho ari nabyo byatumye mpasinya amasezerano yo kuhakora mu biganiro by’imikino ndetse n’imyidagaduro ndetse nkazajya nafasha mu ishami ry’amakuru rimwe na rimwe.Ubu ndi gushakisha ubundi bumenyi bwisumbuyeho nk’uko bihora kugira ngo nzakomeze kugeza ibyiza kandi by’ubwenge ku banyarwanda bankurikira.”

Kayigamba yasoje avuga ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’aho yakoraga kuri Contact FM ndetse abashimira uko babanye n’ibyo yahungukiye mu gihe yahamaze .

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    woow...mugaruke mu rugo knc ni umubyeyi mwiza
  • TITI9 years ago
    wow! congs kayigamba and courage!
  • JOE9 years ago
    Radio zidahemba zigiye kugaragara.Congs ku Castale na 10 Radio.
  • kajo9 years ago
    MBEGA RECRITEMENT NZIZA NAMBA ABANDI BAKORA IZUBWENGE NONE NABO BAZI NGO BAYIKOZE.
  • nsabiyumva eric9 years ago
    recruitment bakoze Bose bazitekerejeho arko tuvuge dusubire isango bayisahuye bayimaze nawe se Reba Antoinette niyongira ,Claude kabengera , naho radio 10 yo ntako itagize NGO ihige sndi maradio .arko ni byiza bizazamura competition mu itangazamakuru mu gihugu



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND