RFL
Kigali

Ingingo 7 zigaragaza ko Fantastic Restaurant ari icyitegerezo muri Kigali

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:19/02/2015 14:23
5


Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.



1.Gukoresha internet ku buntu

Muri resirora Fantastic uhasanga wireless y'ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .

2.Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu

Shampiyona y'Ubwongereza imwe mu zikunzwe ku isi nayo ushobora kuyirebera muri Fantastic ku buntu

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League),Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na  Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani.  Muri resitora Fantastic ushobora kuharebera imipira 4 inyuranye  kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe  kandi ku buntu.

Fantastic

Kwishyura ku buryo bworoshye

Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi ugomba kwishyura amafranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Liquid money)cyangwa se ugakoresha uburyo bwa  Visa Card. Kuri ubu buryo bukoresha ahantu henshi , mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Fantastic bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money ndetse na Tigo cash .

4.Gusaba servisi kuri telefoni itishyuzwa

Iyo ukeneye servisi muri resitora Fantastic aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho numero uhamagara ku buntu ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order). Iyo ushaka gusaba serivisi muri Fantastic restaurant uhamagara kuri 1314 , iyi ikaba ari numero itishyuzwa, wahamagaraho amafaranga yawe ntagende.

Indi numero waboneraho serivisi za Fantastic ni 0782280413

5.Kukugezaho ibiryo aho uri hose

Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu aho ari hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.

6.Gukora amasaha 24

Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya amsaha. Resitora Fantastic ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi.

Muri Resitora Fantastic uhasanga amafunguro y'amoko yose amasaha 24/24

7.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo

Muri resitora fantastic hari gahunda ihamye kandi yubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika.

Ku wa mbere , ku wa kabiri no ku wa kane, guhera I saa moya kugeza mugitondo, abakiriya ba Fantastic Restaurant bafata amafunguro n’icyo kunywa bacurangirwa muzika na DJ Bissosso.

Ku wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku wa gatandatu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro haba hari igisope gikundwa na benshi. Nyuma hagakomeza DJ Bissosso.

Fantastic

Bimwe mu byuma byifashishwa mu gucuranga muzika y'umwimerere

bissosso

DJ Bissosso , umwe mu ba DJ bakomeye hano mu Rwanda niwe ufcurangira abakiriya ba Fantastic

Ku munsi wo ku cyumweru  resitora Fantastic igeza ku bakiriya bayo filimi zigezweho, guhera I saa moya kugeza saa cyenda z’ijoro.

Gusa Mbaraga Greyson akaba ari nawe muyobozi  mukuru w’iyi resitora, yadutangarije ko iyo hari imipira inyuranye ihuriranye n’izi gahunda zavuzwe haruguru, babanza kwerekana umupira nyuma gahunda zindi zigakomeza.

Undi mwihariko iyi resitora ifite ni ugutegurira abakiriya bayo amafunguro y’amoko yose utasanga ahandi kugeza ku ndyo za Kinyarwanda  zinyuranye.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KING9 years ago
    inyama zinka zaho wagirango ni inyamabuye,cga inka ziba zarabanje gukora mucakamucaka
  • kurya9 years ago
    feke sana ntanumero nimwe iriho,,,,
  • Mujyanama9 years ago
    Fantastic byo imaze kubaka izina tuvugishije ukuri. Gusa inama nayigira ni ugushaka ahandi hantu hanini kandi hisanzuye yajya gukorera. Otherwise hariya harafunganye cyane kandi ubona ko ho ubwaho (inyubako) nta suku ifite n'ubwo rwose ntako baba batagize ngo bahasukure. Ikindi kandi toilettes zaho nazo si shyashya kandi no kuba ari zo umuntu ahingukiraho yinjira muri Restaurant nabyo si byiza. Mu magambo make Urwego igezeho ntiruberanye n'iriya nyubako bakoreramo, bazashake indi nzu nzima muri kigali kuko ikitabuze muri kigali ari inyubako zigaragara neza kdi zifite isuku. Naho ku byerekeranye n'amafunguro Fantastic ni impeccable.( mbahaye 9.85/10)
  • Jay9 years ago
    ntago ibyo muvuze bihagije! hari byinshi bitagenda neza kandi byangiza isura ya fantastc bigatuma umuntu atanahasohokera: 1. toilets zaho ni nkeya ugereranyije nabahasohokera( toilets eshatu gusa), zifite umwanda, amarangi arasa nabi cyane, ziranuka. 2. kumugoroba abantu batangiye kuba benshi haba harimo ubushyuhe bwinshi cyane kuburyo abantu baba batutubikana ibyuya. kdi bafite climatiseurs zirenze ebyiri, ariko kuzicana bisaba imbaraga nyinshi cyane , abakozi baho batinya kuzicana iyo ubisabye ngo boss wabo yahita abirukana. 3. hanze parking ninkaho ntayo ,ninto ihora yuzuye, bisaba guparika iyo bigwa akenshi. 4. ibiciro barabyongereye kandi service nziza yo ntibayongereye.
  • akaboga boucheri 8 years ago
    Gusa niba inyama zinka, bategura ziba zikomeye bazangane mu kaboga boucheri ndukorera inyamata kdi twanjya tubaha Inyama ziza kdi zoroshye.





Inyarwanda BACKGROUND