Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.
1.Gukoresha internet ku buntu
Muri resirora Fantastic uhasanga wireless y'ubuntu igufasha gukoresha internet kandi nta kiguzi. Ibi bituma umuntu wahagannye akomeza akazi ke cyangwa izindi gahunda kuburyo bumworoheye yifatira ifunguro n’icyo kunywa .
2.Kwerekana imipira yo ku isi hose ku buntu
Shampiyona y'Ubwongereza imwe mu zikunzwe ku isi nayo ushobora kuyirebera muri Fantastic ku buntu
Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ugira abakunzi benshi. Hari shampiyona nyinshi ku isi ariko hari n’izigira abakunzi kurusha izindi. Muri izo twavuga Shampiyona y’Ubwongereza (Barclay’s Premier League),Bundesilga yo mu Budage, La Liga yo muri Espanye, League 1 yo mu Bufaransa ndetse na Serie A yo mu gihugu cy’ Ubutaliyani. Muri resitora Fantastic ushobora kuharebera imipira 4 inyuranye kandi icyarimwe yo muri aya mashampiyona akunzwe kandi ku buntu.
Kwishyura ku buryo bworoshye
Ubusanzwe ahantu hose watse serivisi ugomba kwishyura amafranga, ahenshi uyishyura ako kanya amafaranga witwaje (Liquid money)cyangwa se ugakoresha uburyo bwa Visa Card. Kuri ubu buryo bukoresha ahantu henshi , mu rwego rwo gufasha abakiliya bayo kwishyura no mu gihe batagendanye amafaranga,muri resitora Fantastic bongereyeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe Mobile Money ndetse na Tigo cash .
4.Gusaba servisi kuri telefoni itishyuzwa
Iyo ukeneye servisi muri resitora Fantastic aho waba uherereye hose, bagushyiriyeho numero uhamagara ku buntu ukaba wasaba serivisi iyo ari yo yose harimo no kugira icyo utumiza(Commande/Order). Iyo ushaka gusaba serivisi muri Fantastic restaurant uhamagara kuri 1314 , iyi ikaba ari numero itishyuzwa, wahamagaraho amafaranga yawe ntagende.
Indi numero waboneraho serivisi za Fantastic ni 0782280413
5.Kukugezaho ibiryo aho uri hose
Nkuko ubuyobozi bw’iyi resitora bwabidutangarije, umuntu aho ari hose bashobora kumugezaho ibyo kurya (Catering)cyangwa izindi serivisi batanga muri iyi resitora.
6.Gukora amasaha 24
Nubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukora amasaha 24/24 mu rwego rwo kunoza no gutanga serivisi, kugeza ubu si hose wasanga bakora aya amsaha. Resitora Fantastic ikaba yarazirikanye abakiriya bayo bakenera serivisi amasaha yose, kugeza ubu bakaba bakora amasaha yose agize umunsi.
Muri Resitora Fantastic uhasanga amafunguro y'amoko yose amasaha 24/24
7.Gahunda ihamye yo gutaramira abakiriya bayo
Muri resitora fantastic hari gahunda ihamye kandi yubahirizwa mu minsi 7 y’icyumweru nta guhindagurika.
Ku wa mbere , ku wa kabiri no ku wa kane, guhera I saa moya kugeza mugitondo, abakiriya ba Fantastic Restaurant bafata amafunguro n’icyo kunywa bacurangirwa muzika na DJ Bissosso.
Ku wa gatatu, ku wa gatanu ndetse no ku wa gatandatu guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa saba z’ijoro haba hari igisope gikundwa na benshi. Nyuma hagakomeza DJ Bissosso.
Bimwe mu byuma byifashishwa mu gucuranga muzika y'umwimerere
DJ Bissosso , umwe mu ba DJ bakomeye hano mu Rwanda niwe ufcurangira abakiriya ba Fantastic
Ku munsi wo ku cyumweru resitora Fantastic igeza ku bakiriya bayo filimi zigezweho, guhera I saa moya kugeza saa cyenda z’ijoro.
Gusa Mbaraga Greyson akaba ari nawe muyobozi mukuru w’iyi resitora, yadutangarije ko iyo hari imipira inyuranye ihuriranye n’izi gahunda zavuzwe haruguru, babanza kwerekana umupira nyuma gahunda zindi zigakomeza.
Undi mwihariko iyi resitora ifite ni ugutegurira abakiriya bayo amafunguro y’amoko yose utasanga ahandi kugeza ku ndyo za Kinyarwanda zinyuranye.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO