RFL
Kigali

Rugimbana Theogene yagiye kuri Radio 10 asiga Axel Rugangura. Radio Flash yishimira ko irerera andi maradiyo

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:17/02/2015 9:10
9


Muri iyi minsi hari kumvikana abanyamakuru bava ku maradiyo bakoreraga bajya ku yandi. Radio 10 niyo iri ku isonga mu kwigarurira abanyamakuru b’andi maradiyo. Ubu noneho yatwaye uwitwa Rugimbana Theogene wari umenyerewe kuri Radio Flash fm.



Kuri uyu wa mbere nibwo rugimbana Theogene wari umenyerewe kogeza imikino itandukanye cyane cyane iyo ku mu gabane w’u burayi kuri Radio Flash fm yumvikanye mu kiganiro gishya kuri Radio 10 ndetse yumvikana yogeza umupira nk’uko yabikoraga kuri Flash fm.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Rugimbana yahamije ko ubu bidasubirwaho yerekeje kuri Radio 10 aho n’ubundi azajya yumvikana mu biganiro by’imikino ndetse no kogeza imipira nk’uko yari asanzwe abikora kuri Radio Flash.

Theogene

Rugimbana Theogene yerekeje kuri Radio 10

Rugimbana yagize ati: Ubu byamaze kuba Official( byemewe) namaze kwerekeza kuri Radio 10 ndese namaze no gusezera kuri Flash fm. Ubu tugiye kujya dukwakwanya match zose ndetse n’amakuru y’imikino atandukanye yo ku mugabane w’uburayi. Ndashimira Flash fm cyane ndetse n’abantu banjye badahwema kunshyigikira.

Theo

Akigera kuri Radio 10, Theogene yahise abitangaza ndetse ashimira Flash fm yamureze

Theo

Aya magambo asa n'ajimije niyo Rugimbana yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook

Axel Rugangura we yavuze ko ubu akiri kuri radio Flash aho azakomeza kugeza imipira ku bakunzi bayo ndetse akomeze mu biganiro yari asanzwe akora kuri iyi radiyo. Yagize ati:"Jye ndacyari kuri Flash, nzakomeza gutegurira no kugeza ibyiza ku bakunzi b'imikino ndetse n'aba radio Flash fm by'umwihariko nk'uko byari bisanzwe."

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Radio Flash fm uyu munyamakuru ukomeye yakoragaho buvuga ko iyo umunyamakuru ahavuye akarambagizwa n’andi maradiyo bibashimisha kuko bibereka ko baba barazamuye impano zitandukanye.

Axel

Axel Rugangura ni umunyamakuru umaze gukundwa na benshi kubera uburyo yogeza umupira ndetse n'uburyo avuga amakuru y'imikino. Abakunzi be bazakomeza kumwumva kuri Flash fm

Bwana Vital Karangwa, umuyobozi w’ishami ry’ibiganiro kuri Radio Flash fm(Programs & Brand Manager) yabwiye Inyarwanda.com ko iyo abanyamakuru baho bamaze gukomera andi maradiyo akabajyana bibashimisha kuko bibereka ko bareze nea bakazamura impano z’abanyamakuru.

Vital

Karangwa Vital umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri Flash fm avuga ko Axel agihari

Vital Karangwa yagize ati:”Ibi nta kibazo bidutera ahubwo  biradushimisha kuko bitwereka ko hari Talents(impano ) twazamuye twareze neza ku buryo n’andi maradiyo abibona.Iyo twumvise abanyamakur u batandukanye ku yandi maradiyo baravuye kuri Flash fm bidutera ishema kuko no mu ntego zacu nyamukuru harimo kuzamura abanyamakuru bari Competent(bashoboye) mu gihugu.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba abamyamakuru bakomeza kuva kuri iyi radiyo nta kindi kibazo kibyihishe inyuma dore ko iyi radiyo yishyurira igihe, yshyura neza ndetse ikagira n’ibindi igenera abanyamakuru bayo nk’ubwishingizi mu kwivuza n’ibindi.

Karangwa Vital yaboneyeho kandi kubwira abakunzi b’ibiganiro by’imikino kuri iyi radiyo cyane cyane imipira yo ku mugabane w’uburayi ko umunyamakuru Rugangura Axel wari usanzwe akorana na Rugimbana Theogene agihari ndetse ko yongerewe amasezerano kuri iyi radiyo ndetse ko atagiye nk’uko benshi bakomeje kubivuga.

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kana9 years ago
    wow ni byiza ko axel agiye kuhaguma
  • 9 years ago
    axel tukumwe kometeza aho tukuri inyuma, twiteguye ko ugiye kurusho gukora neza cyane
  • 9 years ago
    axel tukumwe kometeza aho tukuri inyuma, twiteguye ko ugiye kurusho gukora neza cyane
  • tino9 years ago
    nibyiza cyane talents zose zari kuri radio imwe gusa none zigiye ku maradiyo abiri. igice cya mbere flash fm igice cya kabili radio 10 niko nzajya mbigenza
  • emly9 years ago
    nakwemera ga musasa ariko ghunda niyayindi
  • Mugabe9 years ago
    Abo bantu bose uko ari batatu ( ku mafoto) bize mu ishuri rimwe! Ndetse n'uwanditse inkuru bariganye!! Felicitation basaza!!!!!
  • Manzi9 years ago
    Congs Vital KARANGWA, at your age barakwita umuyobozi mwa! Nguheruka muri St Joseph naho utuyobora none byaragukurikiranye!! Felicitation en tout cas!
  • Starforum9 years ago
    Izo uko ari 3 ni products za School of Journalism in former NUR! Gusa hatanga Imana! Uwo ngo ni Vital bariganye none umwe ni umuyobozi abandi nabo ni abastar barwanirwa n'amaradio!! Congs tu!
  • Nsabimana Xaveir8 years ago
    Then United Iranze Irananira Wayigiriyinama,





Inyarwanda BACKGROUND