Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yageze mu Rwanda iturutse mu gihugu cya Mozambique aho yari yaragiye gukina umukino ubanza na Liga Muculmana De Maputo ndetse ikabasha kuhava idatsinzwe kuko yanganyije 0-0
Ikipe ya APR FC yasesekaye ku kibuga cy’ indege I Kanombe ku isaha ya kumi n’ imwe zishyira saa kumi n’ ebyiri, aho ikaba yasanze abakunzi bayo bayitegereje, bari bahageze mbere, bakaba bari biteguye kwakira no gushimira iyi kipe yabo kuko yabashije guhagararira igihugu neza ikava muri Mozambique idatsinzwe, ibi bikaba bishobora kuzayifasha ku mukino wo kwishyura dore ko izaba iri iwayo
Abafana bari bategereje ikipe yabo kuva kare
Michel Rusheshangoga yishimiwe n' abafana
Yannick Mukunzi ukina hagati
Issa Bigirimana
Umutoza Mashami Vincent wasigaranye iyi kipe nyuma y’ uko uwari umutoza mukuru yeguye ku mirimo ye yatangarije itangazamakuru ko asanga ko ibyo bakoze Atari bibi ariko bagiye gukora ibishoboka byose ngo bazasezerere iyi kipe kuko nta wundi mukino wa gatatu uzabahuza n’ iyi kipe
Mashami Vincent yagize ati: “Birumvikana ntago ari mbi ariko nanone ntago ari nziza cyane kubera ko iyo utastinze ntago uba watsinze. Gusa nanone ntago ari bibi kubera ko tutastinzwe navuga ko aho biri ntago ari bibi ariko nanone ntago ari byiza cyane”
Mashami Vincent
“Nta kidashoboka nahariya iwabo byarashobokaga niba mwarakurikiranye umukino twabonye uburyo n’ ubwo butari bwinshi cyane ariko ubwo twabonye iyo tubukoresha mu byukuri ngirango match (umukino) yari kuba yarangiye. Kuba bitarabaye byaduhaye ibyo tugomba gukomerezaho mu myitozo no muri shampiyona hanyuma tukazareba uburyo twakwitwara neza imbere y’ abakunzi bacu, mu rugo.”
“Ngirago nta yindi match (umukino) dufite ya gatatu na Liga Desportivo birumvikana ko iya mbere irarangiye tugomba kureba iya kabiri. Nabo bazaza bafite imbaraga bashaka gutsinda, ni match izaba ikomeye cyane ariko twebwe twifuza cyane kurusha uko bayifuza”
Andrew Buteera na Ngabonziza Albert
Mugiraneza Jean Baptiste wemeye gusiga umuogre mu kwa buki
Abafana ntibahishiriye amarangamutima bafite kubera ubwitange bwa Miggy
Uku niko byari byifashe abafana baherekeje ikipe ya APR FC
APR FC ubu niyo ifite amahirwe menshi yo kuba yakomeza iramuitse ikoze akazi kayo neza kuko izaba ikinira mu rugo imbere y’ abafana bayo kandi ahantu imenyereye dore ko yagowe n’ ikirere cyari gishyushye cyane ugereranije no mu Rwanda
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO