RFL
Kigali

Filime 5 z'urukundo warebana n'umukunzi wawe ku munsi w'abakundana "Saint Valentin"

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/02/2015 13:02
2


Ku munsi w’abakundana “Saint Valentin” ni umunsi ahanini usanga urangwa n’urukundo hagati y’abakundana aho akenshi basohoka bakaganira ku hahise n’ahazaza h’urukundo rwabo, kimwe n’uko hari abahitamo kwigumira mu rugo bakareba filime zijyanye n’umunsi wabo baba bizihiza.



Muri iyi nkuru turaza kugaruka kuri filime twabashakishirije zazabafasha kwizihiza umunsi wanyu neza, bitewe n’inyigisho zigaragara muri izi filime zabafasha kubaka umubano wanyu ejo hazaza.

Filime zigaragara kuri uru rutonde ntabwo ari zo zonyine z’urukundo zabayeho, ndetse n’uburyo zikurikirana bikaba bitavuze ko ari ko ari nziza.

1.The Notebook

Ni  filime imaze iminsi, dore ko yakozwe mu mwaka wa 2004, ikaba iri muri filime zigaruka ku rukundo zakunzwe cyane hirya no hino ku isi. N’ubwo waba wararebye iyi filime, ntibyakubuza kongera kuyirebana n’umukunzi wawe kuri uyu munsi wanyu, cyane ko inkuru y’urukundo ivugwamo ikubiyemo isomo rikomeye ryerekana uburyo urukundo rutajya rusaza.

Ijambo rikomeye iyi filime ishingiyeho ngo: "inyuma y'urukundo rukomeye, haba hari inkuru ikomeye"

Iyi filime ivuga inkuru y’umusore Noah n’umukobwa Allie bakundana bakiri bato, ariko urukundo rwabo rukagenda ruhura n’ibibazo ariko ntibirubuze gukomera. Bakomeza gukundana kugeza aho bashaje, ariko mu bukuru bwabo umukecuru akaza kurwara uburwayi butuma yibagirwa ahashize (amnesie), ariko ubu burwayi ntibutuma umugabo we amutererana. Aha niho yandika igitabo gikubiyemo amateka yabo, mu gihe amusura mu kigo kita ku bantu bakuze, akajya amusomera amateka banyuzemo mu rweog rwo kumwibutsa uburyo kera bakanyujijeho mu rukundo…

2. Titanic

Ni filime nayo ya kera, dore ko yakozwe mu 1997 ikaba iri muri filime zakunzwe cyane ku isi ndetse zizwi cyane. N’ubwo nayo ari iya kera ndetse ukaba ushobora kuba warayirebye, inkuru y’urukundo hagati ya Jack na Rosa yabafasha cyane ejo hazaza mu rukundo rwanyu.

Ngo "ntakintu ku isi gishobora kubatanya."

Titanic ivuga inkuru ya Jack, akaba ari umuhungu w’umukene utsindira itike yo kujya mu rugendo rwa mbere rukomeye rw’ubwato bwa Titanic mu 1912. Mu kugera muri ubu bwato, ahura n’umukobwa Rosa uba ukundana n’umuherwe Caledon amufata nabi. N’ubwo baba batandukanye cyane mu bukungu n’uburyo bw’imibereho, ntibibuza Jack na Rosa gukundana. Urukundo rwabo ruvanzemo n’intambara yabo na Caledon uba utifuza gutsindwa n’agasore k’agakene imbere y’umukobwa yakunze ariko afata nk’umutungo we, nibyo bituma ubwato bw’igitangaza bwabayeho mu kinyajana cya 20 bukora impanuka itazibagirana mu mateka y’isi.

Ukwitanga kwa jack yitangira uwo akunda, ndetse n’intsinzi y’urukundo bigaragara muri iyi filime, ni isomo rikomeye yabasigira kuri uyu munsi ukomeye mu buzima bwanyu.

3. Romeo and Juliet

Iyi nayo ni filime imaze igihe, ikaba iri muri filime zakunzwe cyane ku isi. Inkuru y’iyi filime ishingiye ku nkuru yanditswe n’umwanditsi akaba n’umusizi rurangiranwa William Shakespeare ahagana mu myaka y’1600, ifite aho ihuriye cyane n’amateka y’igihugu cyacu.

Ngo: "urukundo rwange rukumbi, rwashibutse ku rwango rwange rukumbi."

Iyi filime ivuga inkuru y’umusore Romeo na Juliet baba baturuka mu miryango 2 yo mu bwoko buzirana (Capulet na Montague). Uku kwangana kw’imiryango yabo ntibibuza urukundo rwabo kubaho ndetse rugashinga imizi, ariko ku iherezo buri wese aza gupfa yitangira urukundo rwa mugenzi we.

N’ubwo rero iyi filime ari iya kera ndetse ukaba waba warayirebye, ntibyakubuza kongera kuyireba n’ubu kuko inkuru yayo yatuma mwongera kurebera hamwe wowe n’umukunzi wawe ko urukundo ruruta imiryango.

4. The Best of ME

Ni filime nziza y’urukundo iri mu za vuba aha, ikaba yarakozwe umwaka ushize. Inkuru y’iyi filime nayo ishimangira ko urukundo rwa kera ruba rukomeye, n’ubwo hashira imyaka ikinyejana. Iyi filime ivuga inkuru y’umusore Dawson n’umukobwa Amanda bakundana bakiri bato, ariko ubuzima ntibubahe amahirwe yo gukomezanya.

Ngo "ntawushobora kwibagirwa urukundo rwa kera."

Nyuma y’imyaka 20 bongera guhura ubuzima bwarahindutse, aho Amanda aba yarubatse urugo. N’ubwo imyaka iba ari myinshi batabonana ndetse n’ubuzima bwarabaye ubundi, akahise ntikibagirana, ndetse urukundo rwa mbere ntirusigangana, barongera bakisanga buri wese agifitiye undi urukundo.

Iyi filime ishobora kubasigira isomo mu rukundo ko aho wazajya hose urukundo rudasaza, ndetse kandi igahumuriza abatazaba bafite abo bihebeye kuri uyu munsi ko umunsi ushobora kuzagera mukongera mugahura.

5. Kaho Naa… Pyaar Hai

Ku bakunzi b’ibihinde namwe iyi ni imwe muri filime zifite inkuru y’urukundo nziza zishobora kubafasha kuri uyu munsi. Kaho Naa… Pyaar Hai ni filime imaze iminsi nayo, dore ko imaze imyaka 15 yose (yo mu 2000).

Inkuru y’iyi filime igaragaza nayo uburyo urukundo rukomeye kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose ku isi. Iyi filime ivuga inkuru y’umusore Rohit  uba ari umukene ariko afite impano yo kuririmba. Bitunguranye ahura n’umukobwa Sonia ufite se w’umukire, bagakundana.

Mu rukundo rwabo, mu gihe baba bari gupanga kubana, Rohit aza guhura n’urupfu rutunguranye ariko yishwe na Sexana akaba ari se wa Sonia bitewe n’amabanga aba yavumbuye atagombaga kumenya. Mu gihe Sonia ari mu gahinda gakomeye, se amwohereza kuba muri Nouvelle Zelande kwa mubyara we, mu kugerayo ahura n’umusore Raj uba usa neza na Rohit. Mu gushaka gusobanukirwa, Raj nawe atangira guhigwa kuko aba akekwaho kuba Rohit. Raj nawe ageraho yumva ko hari umuntu wazize akarengane, akiyemeza kumuhorera ari nako yinjira mu rukundo uwo basa yasize inyuma.

Nawe ahari ushobora kuba ufite filime nziza uzi y’urukundo yafasha benshi kuryoherwa n’uyu munsi, wayitubwira mu bitekerezo hasi.

Ku bantu mukundana ariko mutarashinga ingo, musabwe kwitonda kuri uyu munsi, umunyenga w'urukundo utazabajyana kure mukisanga mwakoze ibyo mutatekeganyaga, bishobora kubaviramo urupfu rw’urukundo rwanyu iteka.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    ni bwiza pe!
  • Maniraha Francois4 weeks ago
    KUBESHYA UMUNTU URUKUNDO NIBYIZA?





Inyarwanda BACKGROUND