Kuri uyu wa kane tariki 5 Mutarama umukinnyi mpuzamahanga w’icyamamare Cristiano Ronaldo yujuje imyaka 30 y’amavuko.Kuri uyu munsi ukomeye kuri uyu mukinnyi wa mbere ku isi kugeza ubu, Inyarwanda.com yabakoreye icyegeranyo ku mateka n’ibigwi by’uyu mukinnyi w’ikirangirire ku isi.
Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Cristiano Ronaldo Aveiro dos Santos akaba yaravutse tariki 5 mutarama mu mwaka w’1985 avukira ahitwa Medeira mu gihugu cya Portugal avukira mu muryango ukennye wa Maria Dolores dos Santos ndetse na Jose Dinis Aveiro.Bivugwa ko iri zina Ronaldo ryaturutse ku buryo se wa Cristiano yakundaga uwari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ronald Reagan bityo agahitamo kumwitirira umuhungu we.
Yatangiye kwegukana ibihembo akiri muto cyane
Kubera uburyo umuryango we wari ukennye, Cristiano Ronaldo na bashiki be na nyina bararaga mu cyumba kimwe.Aho yigaga ku ishuri yari umwana nk’abandi gusa yaje kwirukanwa nyuma y’uko yari amaze gutera umwarimu intebe.Afite imyaka 14 yemeranyijwe na nyina ko agiye kwibanda ku mupira w’amaguru gusa ishuri akarivamo.
Umupira w'amaguru yawutangiye akiri muto cyane ndetse yakundaga n'imikino ngororangingo
Cristiano Ronaldo ni umuhererezi mu muryango wabo aho afite mukuru we ndetse na bashiki be babiri.Cristiano Ronaldo yatangiriye umupira mu ikipe yitwa Andorinha.Afite imyaka 12 ubwo yakinaga mu ikipe yo muri aka gace avukamo yitwa Nacional impano ye muri ruhago ntiyatinze kwigaragaza dore ko yahise anatorerwa kuba umwe mu bakinnyi b’abahanga muri aka gace avukamo ibi bikaba byaratumye izindi kipe zikomeye muri iki gihugu zimutera imboni.Ronaldo ndetse na se bakundaga ikipe ya Benefica mu gihe nyina yakundaga ikipe ya Sporting zombi zo mu mujyi wa Lisbonne muri Portugal iyi akaba ari nayo yaje gukinira.Nyina yumvaga arota ko umwana we yazakina nk’igihangange Louis Figo.
Ubwo ikipe ye ya Sporting yakinaga na Manchester United nibwo Alex Ferguson yamuteye imboni
Afite imyaka 16 gusa, umutoza Gerard Houillier watozaga ikipe ya Liverpool yaje kubona ko afite ubuhanga n’impano bidasanzwe mu mupira w’amaguru ariko banga kumusinyisha kuko ngo yari akiri mutocyane.
Mu mwaka w’2003 ubwo ikipe ya Manchester United yakinaga na Sporting Ronaldo yakinagamo, uburyo Cristiano yakinnyemo bwakuruye cyane umutoza Alex Ferguson.Uyu mutoza ntiyajuyaje yahise agura Cristiano Ronaldo.Akigera muri iyi kipe, Cristiano Ronaldo yahisemo guhabwa nomero 28 kuko yumvaga afite ubwoba bwo guhabwa nomero 7 bitewe n’ibihangange byakinagamo nka David Beckham n’abandi bagiye bambara iyi nomero.
Mu ikipe ya Manchester United niho yagaragarije isi yose ko ari umukinnyi udasanzwe
Kuva mu mwaka w’2003 kugeza mu 2009 ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester United yahagiriye ibihe byiza cyane aho yaje kwigaragaza ko afite impano idasanzwe mu mupira w’amaguru.
Ubu akina mu ikipe ya Real Madrid nyuma y'iko imuguze akayabo ka miliyoni 80 z'ama pound
Mu mwaka w’2007 ubwo yari afite imyaka 22 gusa, Ronaldo yaje ku rutonde rw’abakinnyi bahataniraga igihembo cy’umukinnyi w’umwaka cya Ballon d’Or.Mu mwaka ukurikiyeho w’2008 yahise yegukana igihembo cya Ballon d’Or cy’umukinnyi mwiza w’umwaka.Kuva mu mwaka w’2009 ubwo yavaga mu ikipe ya Manchester United yerekeza mu ikipe ya Real Madrid yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere uhenze ku isi aho yaguzwe akayabo ka miliyoni 80 z’ama pound.
Cristiano Ronaldo afite umwana umwe w'umuhungu
Cristiano Ronaldo afite uburebure bwa m1,84 akagira ibiro 83.Afite umwana umwe w’umuhungu witwa Cristiano Ronaldo Jr.Aherutse gutandukana n’umukobwa bakundanaga witwa Iryna Shayk.
Iyi ni imbonerahamwe y’ibihembo yagiye yegukana :
FIFA Ballon d'Or: 2013
FIFA World Player of the Year: 2008
UEFA Euro Team of the Tournament: 2004, 2012
Bravo Award: 2004
UEFA Team of the Year: 2004, 2007, 2008, 2009, 2010, 2011, 2012, 2013, 2014
Sir Matt Busby Player of the Year: 2003–04, 2006–07, 2007–08
PFA Premier League Team of the Year: 2005–06, 2006–07, 2007–08, 2008–09
PFA Young Player of the Year: 2006–07
PFA Players' Player of the Year: 2006–07, 2007–08
FWA Footballer of the Year: 2006–07, 2007–08
Barclays Player of the Year 2006–07, 2007–08
Premier League Player of the Month: November 2006, December 2006, January 2008, March 2008
ESM Team of the Year: 2006–07, 2007–08, 2010–11, 2011–12, 2012–13, 2013–14
Premier League Golden Boot: 2007–08
European Golden Shoe: 2007–08, 2010–11, 2013–14[566]
FIFA FIFPro World XI: 2007, 2008, 2009, 2010, 2011, 2012, 2013, 2014
UEFA Champions League top scorer: 2007–08, 2012–13, 2013–14
UEFA Club Forward of the Year: 2007–08
UEFA Club Footballer of the Year: 2007–08
FIFA Club World Cup Silver Ball: 2008, 2014
Ballon d'Or: 2008
FIFPro World Player of the Year: 2008
Onze d'Or: 2008, 2013
World Soccer Player of the Year: 2008, 2013, 2014
FIFA Puskás Award: 2009
La Liga top scorer: 2010–11, 2013–14[566]
Copa del Rey top goalscorer: 2010–11
Trofeo Alfredo Di Stéfano: 2011–12, 2012–13, 2013–14
UEFA Euro Top scorer: 2012
La Liga Player of the Month: November 2013
LFP Most Valuable Player: 2012–13
IFFHS World's Best Top Goal Scorer: 2013[568]
ESPY Awards Best International Athlete: 2014[569]
UEFA Best Player in Europe Award: 2013–14
UEFA Champions League Team of the Season: 2013–14
LFP Best Player: 2013–14
LFP Best Forward: 2013–14
LFP Best Goal: 2013–14
BBC Overseas Sports Personality of the Year: 2014
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO