Nyuma y’uko Manchester United itsinzwe ibitego 2-0 na Wolverhampton, umutoza w’iyi kipe, Ruben Amorim, yahise akoresha uyu mukino nk’amahirwe yo gutoranya umukinnyi ushobora kwiyongera mu ikipe ye agatanga umusaruro.
Nk’uko byatangajwe na The Telegraph, Amorim yasabye ubuyobozi bwa Manchester United gukora uko bishoboka bagasinyisha rutahizamu wa Wolverhampton, Matheus Cunha.
Uyu mukinnyi
w’umunya-Brazil w’imyaka 25, arimo gushakishwa cyane kubera ubushobozi bwe
buhambaye mu kibuga yagaragaje akina na Man United.
Manchester United iri mu makipe akomeye
ashaka imbaraga za Cunha, ariko Arsenal nayo ishobora kwinjira mu rugamba rwo
kumusinyisha, cyane cyane ko bari gushaka umusimbura wa Bukayo Saka umaze
iminsi afite ikibazo cy’imvune.
Matheus Cunha amaze kwigarurira imitima
y’abatoza n’abakurikiranira hafi shampiyona ya Premier League. Mu mikino 18
yakinnye uyu mwaka, amaze kugira uruhare mu bitego 14 bikubiyemo gutsinda no
gutanga imipira ivamo ibitego. Ibi byatumye aba umwe mu bakinnyi beza bari
kuvugisha abantu muri shampiyona.
Mu mukino Wolves yatsinzemo Manchester
United, Cunha ni we wafunguye amazamu atsinda igitego cyiza, avana umupira muri
koruneri agahita atsinda neza. Iyi myitwarire ni yo yatumye Ruben Amorim asaba
byihutirwa ko uyu mukinnyi yajya muri Manchester United.
Biteganyijwe ko Manchester United ishobora
kugira amahirwe yo kubona Cunha mbere y’uko Arsenal yinjira mu biganiro.
Icyakora, buri kipe izaba ifite intego yo kwerekana ko ariyo ifite gahunda
ifatika yo kumufasha gukomeza kwerekana impano ye idasanzwe.
Gusinyisha Matheus Cunha bishobora gufasha
ikipe izamwegukana gukomeza guhatana mu mikino ikomeye, kandi akazahinduka
umukinnyi ufite akamaro mu gutanga umusaruro ku rwego rwo hejuru.
Cunha yatangiye kuvugisha amakipe arimo na Man United
Ruben Amorim ari mu bihe bitoroshye muri Man United
TANGA IGITECYEREZO