Uwamahoro Antoinette, benshi bakunze kwita Mama Gentil kuri ubu amaze kumenyekana ku izina rya “Intare y’ingore” kubera ko ariko akina yitwa muri filime Intare y’ingore, akaba akina ari umugome.
Gukina ari umugome muri iyi filime, bimaze kwinjira mu mitwe y’abantu ku buryo umuntu wese umubonye cyangwa akanamwumva ikintu cya mbere kimuzamo ari uko ari umugome koko.
Aha nyirubwite nawe yivugira ko ahantu hose ageze usanga hari n’abantu bashaka kumuhohotera bamuhora ubugome agaragaza muri iyi filime imaze kugera ku gice cya 7, aho usanga batiyumvisha uburyo umuntu w’umugore ashobora kuba umugome mu buryo bamubonamo muri iyi filime.
Antoinette Uwamahoro umaze kumenyekana nka Intare y'ingore
Nk’uko yabyitangarije mu kiganiro n’inyarwanda.com, iyo igice gishya cyageze hanze muri iyo minsi yirinda kugera mu bantu kuko bashobora kumumerera nabi bitewe n’ibyo aba yakinnye muri iyi filime.
Aha yagize ati: “abantu byo ubu bamaze kumfata nk’umuntu w’umugome kubera filime Intare y’ingore, aho usanga ahantu hose ngeze bamwe baba bashaka kumpohotera kubera ibyo babona nkora muri iyi filime. Ubu nk’iyo igice gishya cyageze ku isoko muri iyo minsi nirinda kugera mu bantu kuko umujinya baba bamfitiye kubera ibyo mba nakoreye Rosine banyirenza.”
Aha yakinaga muri iyi filime aho yari yitabiriye ubukwe bwa Rosine
Abajijwe niba ibi bitamubangamire, yadusubije muri aya magambo: “Oya ntabwo bimbangamira. Kuba abantu banyanga kubera uburyo bambonye muri filime binyereka ko akazi mba nahawe mba nagakoze neza. Ko mba navuye muri nge maze nkinjira muri wa muntu ndi gukina.”
Aha twamubajije aho abona ahagaze mu bumuntu (kuba atari umugome) mu buzima busanzwe, maze agira ati: “rwose ubusanzwe ntabwo ndi umugome. Ndi umugore ndubatse mfite umugabo nkaba n’ umubyeyi w’abana 3, mpa uburere bukwiye. Iyo ngiye gukina filime ndabanza nkababwira iyo ngiye gukina n’uko nzagaragaramo kugira ngo nabo ejo batazanyanga bitewe n’ibyo babonye muri filime biba bitandukanye n’uko basanzwe banzi mu rugo.”
Muri iyi foto aho yari kumwe na Rosine aba atoteza muri iyi filime bigaragaza ko mu buzima busanzwe babanye neza
Yakomeje agira ati: “Ikindi ubu nge ndakijijwe, ndasenga. Nungirije umuyobozi mu rwego rw’abagore mu itorero ryacu, ndetse ejo bundi nasengewe kuba umuvugabutumwa. Urumva ko rero uko ngaragara muri iyi filime bitandukanye n’uko meze mu buzima busanzwe.”
Tubibutse ko Uwamahoro Antoinette, ari umwe mu bakinnyi ba filime bahatanira igihembo cy’uwitwaye neza mu kiciro cy’igitsinagore. KANDA HANO ubashe guha amahirwe uwo ukunda ukoresheje telefoni. KANDA HANO uhe amahirwe uwo ukunda kuri interineti.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO