Abakobwa bamwe na bamwe hari igihe bahitamo kudashaka kubera impamvu zabo bwite, n’ubwo usanga bitakirwa kimwe muri sosiyete ariko siko bose baba baragumiwe nkuko baba babivugaho
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2015 nibwo Jessie Gallen yujuje imyaka 109, ahita aba umugore wa mbere ukuze kurusha abandi mu gihugu cya Scotland.
Jessie Gallen, ku myaka 109 aracyari umukobwa
Uyu mukobwa dore ko atigeze ashaka yatangarije ikinyamakuru cya Dailmail ibanga ryatumye aramba kugeza ku myaka 109. Jessie Gallen yagize ati “Ibaganga ryatumye ndamba igihe kinini ni ukuba kure y’abagabo”
Uyu mukobwa yavutse mu muryango w’abana 7, abakobwa 6 n’umuhungu 1. Ikindi cyatumye Jessie Gallen aramba nkuko yabitangarije ikinyamakuru Dailmail , harimo kurya neza cyane cyane ifunguro rye rya mugitondo(Breakfast)ndetse no gukora imyitozo ngorora mubiri iminsi yose.
Jessie Gallen siwe gusa mugore wenyine watangaje ko kurya neza bituma umuntu aramba. Misao Okawa umugore ufite imyaka myinshi kw’isi ( 117), ukomoka mu Buyapani yavuze ko kurya neza no kuruhuka uko bikwiriye ari bimwe mu byatumye aramba cyane ku isi.
Ese nawe uremeranya na Jessie Gallen ko gushaka umugabo byaba bitesha umutwe?
R. Christophe
TANGA IGITECYEREZO