Nyuma yo gushinjwa gukuramo inda y’amezi arindwi, Rose Muhando abinyujije mu bajyanama be yatangaje impamvu yaba yaratumye uyu mugore yikora mu nda akica umwana wari ugiye kuba uwa kane dore ko ubusanzwe afite abana batatu yabyaye ku bagabo batandukanye cyane ko atigeze ashaka umugabo.
Mu minsi micye ishize nibwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana Rose Muhando yaba ari mu mazi abira bitewe n’uko yaba yarakuyemo inda y’amezi arindwi ndetse atangira no gukorwaho iperereza ngo akurikiranwe n’inkiko nahamwa n’icyaha ahanishwe gufungwa imyaka irindwi nk’uko amategeko y’igihugu cye cya Tanzania abiteganya ku muntu wakuyemo inda, ubu hakaba hatangajwe impamvu yaba yarateye uyu mugore gukuramo iyo nda.
Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla cyo muri Kenya abihamya, Rose Muhando abinyujije mu bajyanama be yavuze ko hari ibibazo yari yagize bijyanye n’iyi nda yari atwite, hanyuma abaganga bakaza kumugira inama yo kuyikuramo kuko babonaga bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe, bityo basanga nta wundi mwanzuro utari uwo gukuramo iyo nda.
Rose Muhando asanzwe afite abana batatu yabyaranye n'abagabo batandukanye kuko ntiyigeze ashaka umugabo mu buryo buzwi
N’ubwo ariko ibi byatangajwe na Rose Muhando bishobora kumukuraho isura mbi abakunzi be bari batangiye kumuha, mu bijyanye n’amategeko ho haracyategerejwe umwanzuro ngo harebwe niba icyaha cyo kuvutsa ubuzima umwana utaravuka kimuhama, hanyuma nikimuhama amare mu buroko imyaka irindwi. Mu gihe ababimufashije nabo bahamwa n’icyaha, bahanishwa inshuro ebyeri z’iki gifungo bivuga ko bamara imyaka 14 mu buroko nibaramuka baterekanye inda yakuwemo mu buryo bw’ubutabazi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO