Aloise Kagimbura, ukora akazi k’ubwarimu akaba n’umuyobozi w’ikigo Agahozo Shalom Youth Village atuye mu karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka niwe wegukanye inzu ya 7 muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel.
Aloise ufite imyaka 39 akaba umubyeyi w’abana babiri, ubwo yahabwaga inzu yagize ati, “Ndashimira Airtel cyane kuba bampaye ino nzu. Ibi ni umugisha w’umwaka mushya kuri njyewe n’umuryango wanjye. Nzayikodesha maze mbone amafaranga y’inyongera yo kumfasha njye n’umuryango wanjye.”
Ubu hasigaye inzu imwe mugihe hamaze gutangwa inzu 7 zose, ibyo bikaba byaratumye poromisiyo ishyuha kugeza ubu.
Iyi ni iznu yabagamo
John Magara ushinzwe imirimo yo kwamamaza muri Airtel yatangaje ati, “Turanezerewe kuba twatanze inzu ya 7 muri ino poromisiyo ndetse twizeye ko izagirira umumaro mu buzima bwa Kagimbura. Kuri Airtel twizera ko guhemba ndetse no guteza imbere abatugana ari iby’agaciro cyane, niyo mpamvu tunyuzwe niyi poromisiyo yacu. Ndashishikariza buri wese gukoresha Airtel maze bakagerageza amahirwe yabo, kuko bashobora kwegukana inzu ya 8 yanyuma ndetse n’amafaranga menshi atangwa buri munsi.”
Abakiliya bahita binjira muri ino poromosiyo binyuze mu buryo bune gusa, aho bahita bagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi cyangwa inzu buri cyumweru (Inzu ziherereye muri Kinyinya, Kigali). Icyo basabwa gusa ni kugura ikarita yo guhamagara buri munsi cyangwa kugura ipaki (pack) ya interineti kuri *456*8# cyangwa kugura ipaki (pack) yo guhamagara, uhamagara MAMO kuri 141 cyangwa gukoreshe Airtel Money kuri *182#.
Airtel yamuhaye amahirwe yo gutura heza
Inzu ya mbere yatsindiwe na Noeline Mbabazi wari atuye I Kanombe, akorera ikigo cya IPRC. Iya kabiri yegukanywe na Renatha Uberewe wari atuye Kimisagara, akora akazi k’ubuseriveri. Iya gatatu yatsindiwe na Allain Aima Ingenzi wari atuye I Gicumbi, akora akazi k’ubusekirite. Umunyamahirwe wa kane ni Shoza Nyinawumuntu ufite imyaka 20, wiga Groupe Scolaire Matimba wari atuye Nyagatare. Inzu ya 5 yatsindiwe na Valentine Bugingo wiga mu mwaka wa kane Kigali Independent University. Nshizirungu Aimable yegukanye inzu ya 6. Hiyongereyeho Aloise Kagimbura watsindiye inzu ya 7.
Uretse inzu zitangwa buri cyumweru, buri munsi abantu babiri batsindira amafarangwa Frw50,000 muri tombola ya Ni Ikirenga.
TANGA IGITECYEREZO