Umunyarwanda Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil-G, yagize imyaka 18 amaze gukundana n’abakobwa bagera kuri 90 ariko kugeza ubu yafashe icyemezo cy’uko atazigera ashaka umugore mu buzima bwe ndetse no gushaka umukunzi ubu nabyo yamaze kubihagarika burundu ndetse ntazigera anabyara.
Uyu musore ubu ufite imyaka isaga 20 y’amavuko, mu mwaka wa 2012 nibwo yatekereje arabara asanga abakobwa yakundanye nabo kuva mu bwana bwe bamaze kugera kuri 90, muri abo hakaba harimo abo yatangiye gukundana nabo akiga mu mashuri abanza. Kuva icyo gihe muri 2012 ubwo yari afite imyaka 18 gusa y’amavuko, yahise afata icyemezo cyo kutazasubira mu byo gukundana ndetse nta n’umugore azigera ashaka nk’uko yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com.
Lil G yahagaritse ibyo gukundana afite imyaka 18 ariko yari amaze gukundana n'abasaga 90
Gahunda uyu muhanzi yihaye, ni uko mu minsi iri imbere azashinga ikigo cy’impfubyi azajya arereramo abana akabereka urukundo batigeze babasha guhabwa, gusa we ku giti cye akaba adateganya kuzabyara ndetse nta n’ubwo azigera ashaka umugore mu buzima bwe kuko mu bakobwa bose bagiye bakundana yasanze nta wagenzwaga n’urukundo, akaba yumva yarabeshywe bihagije kuburyo yabivuyemo burundu.
Lil G yiyemeje ko atazigera ashaka umugore kuko mu bakobwa 90 bakundanye yabuzemo uwagenzwaga n'urukundo
Nk’uko akomeza abishimangira, mu bakobwa yakundanye nabo bose ntawe bamaranaga kabiri kuko uwo yamaraga gutahura ko atagenzwa n’urukundo yahitaga ashwana nawe agashaka undi, kugeza aho mu bo yibuka yumva amaze gukundana n’abasaga 90 bose batabashije kumuhira bikagera aho yumva abihiwe akabivamo burundu.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO