Nyuma y’uko ku nshuro ye ya mbere ageze ku butaka bw’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, umuhanzi Diamond Platnumz mu gitondo cy'uyu wa Kabiri yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye The Mirror hotel i Remera, maze ahava yerekeza i Gisozi ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru mbere gato y’uko yerekeza ku rwibutso, uyu muhanzi yongeye gushimangira ko yaje mu Rwanda arajwe ishinga no gukora igitaramo gikomeye batazibagirwa. Mu bindi yagarutseho mubyo abanyamakuru bagendaga bamubaza harimo ikibazo cye na Mico wigeze kumutumira mu gitaramo cye maze abantu bakaza ari benshi baje kumureba ariko ku munota wa nyuma akaza kubura, aha Diamond akaba yafashe umwanya w’imonata isanga 10 asubiza iki kibazo aho yerekanye ukuri kwabyo agaragaza ko kuri we ari umwere, kutagaraga kwe muri icyo gitaramo ashimangira ko byatewe n’ubunyamwuga bucye bwa Mico wari wamutumiye ariko umunsi nyirizina w’igitaramo ukarinda ugera ataramuha ibyasabwaga byose.
Diamond mu kiganiro n'abanyamakuru
Ku kuba asanzwe akurikirana umuziki nyarwanda, Diamond Platnumz yavuze ko aziko mu Rwanda hari abahanzi beza, ndetse mu masaha macye yari amaze kuhamara akaba yabashije kumva indirimbo nyinshi nziza ariko agatangazwa n’uburyo zitazwi hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo yavuze azi harimo Akabizu ya Mico na Tulia ya Knowless yavuze ko yarebye akayishimira.
Ubwo we na Zari berekezaga aharuhukiye imibiri y'inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ahagana ku isaha ya saa saba nibwo uyu muhanzi wari kumwe n’umukunzi we ‘Zari’ ndetse n’ikipe ye bageze kuri uru rwibutso aho batambagijwe ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, maze yunamira ndetse ashyira indabyo ku mibiri y’inzirakarengane iruhukiye ku Gisozi.
Bafashe umunota wo kwibuka no kunamira izi nzirakarengane
Diamond Platnumz, manager we na Dj, Mushyoma Joseph n'umukozi wo ku rwibutso bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma yo kubona amateka y’ibyabaye mu Rwanda, Diamond yagize ati “Urabona abanyafurika kugira ngo tugere kure kandi tuhagere neza bisaba ko ibyo twakora byose twabikora mu rukundo n’amahoro!"
Reba ikiganiro kirambuye Diamond yagiranye nábanyamakuru hamwe núrugendo rwe ku Gisozi
Biteganyijwe ko Diamond azataramira abanyarwanda mu gitaramo cya East african party cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01/01/2015, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitatu na 10,000frw muri VIP, ariko mbere yaho gato tariki ya 31/12/2014 akazagaragara muri Vibe party ikirori gisoza umwaka kizarangwa n'ubusabane, kwifotoza, gutambuka ku itapi itukura, gucana imirori y'ibishashi(Fireworks) n'ibindi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO