Ikipe y’ igihugu y’ abatarengeje imyaka 23 yanganyije 0-0 n’ ikipe y’ igihugu y’ u Burundi nayo y’ abatarengeje imyaka 23 mu mukino wa gicuti wo kwitegura amajonjora yo gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’Afurika kizabera mu gihugu cya Congo Kinshasa muri 2015 n’ iya olimpike izabera muri Brezil mu 2016
Igice cya mbere kigitangira ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda yagerageje gusatira nko mu minota 2 Iradukunda yateye umupira wigira hanze y’ izamu, habnetse na koruneli ariko ntiyagira icyo ibyara kuko Emery Bayisenge yayiteye ariko ab’ inyuma b’ Intamba ku rugamba z’ u Burundi babyitwaramo neza. Ku ruhande rw’ u Burndi nabo ku munota wa gatanu Fiston Abdoul Razak yaje gutera umupira n’umutwe nawo wigira hanze
Amavubi yatangiye asatira, aha Mico Justin wasimbuwe mu gice cya kabiri yarahinduye umupira
Amakipe yombi yakinnye neza ariko ntayabashije kureba mu izamu kuko byarangiye ari 0-0
Mu gice cya mbere hagati amakipe yose wabonaga ko akina nta mbaraga nyinshi ari gushyiramo ndetse ubona ko yose asa nk’ anaganya ingufu aho yakinaga cyane imipira yo hejuru, ibi byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0
Mu gice cya kabiri Abarundi baje ubona ko bafite inyota y’ ibitego habaho gusimbuza Fiston Abdulrazak avamo ku ruhande rw’ u Burundi. Ku ruhande rw’ u Rwanda naho Zagabe yasimbuye Mico Justin utari wigaragaje mu gice cya mbere
Sugira ntiyabonye amahirwe yo gutsinda igitego ku mupira yateye n’ umutwe uturutse kuri koruneli ya Patrick Sibomana, maze umupira ukurwamo n’umutambiko w’izamu
Sugira Ernest utabashije gutsinda igitego, ahanganye n' abakinnyi b' Intamba ku rugamba
Ku munota wa 72, Stephen Constantine yaje kwinjiza Ndatimana Robert wari wabanje ku ntebe y’ abasimbura kugirango yongere imabaraga hagati wabonaga hatangiye kurushwa ingufu n’ abarundi, ibi byaje guhindura umukino maze Amavubi atangira kugera imbere y’ izamu n’ ubwo ntacyo byabyaye
Haba ku ruhande rw’ u Rwanda n’ u Burundi, abatoza bari bifashishije abakinnyi bafite ubunararibonye, nko ku ruhande rw’ u Rwanda harimo Mugiraneza Jean Baptiste na Nshutinamagara Ismael naho ku ruhande rw’ Abarundi harimo Amiss Cedric, Fiston
Amiss Cedric yari ahanganye na Emery Bayisenge utamworoheye muri uyu mukino
Amiss Cedric waciye mu ikipe ya Rayon Sports akayigiriramo ibihe byiza yari muri uyu mukino ndetse ari na kapiteni
Muri rusange amakipe yombi yagerageje gukina neza ariko nta nimwe yabashije kubyaza amahirwe uburyo yagiye ibona imbere y’ izamu. Gusa abarundi nibo babonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko kuyabyaza umusaruro biranga
Tubibutsa ko u Rwanda ruzahura na Somaliya, hanyuma izatsinda ikazakina na Uganda. Nanone irokotse hagati y’ u Rwanda cyangwa Somaliya na Uganda nayo igahura n’ igihugu cya Misiri.
Zagabe Jean Claude yagiyemo asimbuye kndi yitwara neza
Sugira Ernest wahushije uburyo butandukanye na bagenzi banjya mu kiruhuko
Sibomana Patrick yari yabanje mu kibuga
Kwizera Olivier, umuzamu usanzwe afatira APR FC niwe wari wabanjemo kuri uyu mukino
Abatoza b' igihugu cy' u Burundi
Umutoza mukuru w' u Burundi yigeze kutishimira icyemezo cyari gifashwe n' umusifuzi
Aha Michel Rusheshangoga yari ateye umupira mwiza ashakisha Sugira Ernest wari rutahizamu kuri uyu mukino
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO