Kuri uyu wa gatanu tariki 12/12/2014 Fiston Mudacumura umenyerewe nka Tonton Fiston, nibwo yamuritse igitabo cye yise “Fora ndinde?” mu isomerory’abana ryitiriwe “Madiba” riherereye ku kigo cya Ecole Internationale de Kigali.
“For a ndinde?” ni igitabo cyahimbiwe kandi cyandikirwa abana bakiri bato mu rwego rwo kubakundisha gusoma binyuze mu gufora. Uretse gufora, iki ni igitabo kirimo utunyamaswa dutandukanye, ndetse kikigisha n’inyuguti z’ikinyarwanda.
Daniel Wiels washushanyije inyamaswa muri iki gitabo ari kumwe na Fiston(wambaye umwenda utukura)
Haba utunyamaswa turimuri iki gitabo n’umukino wo gufora, byose bibereyeho gufasha umwana kwidagadura uko agenda afungura urupapuroku rundi. Ibi byose bikaba ari ukugira ngo umwana azakure abona igitabo nka kimwe mu bintu by’ibanze mu buzima bwe.
Iki gitabo cyanditswe na Fiston Mudacumura, usanzwe afite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’indimin’itangazabitabo yakuye mu cyahoze ari NUR (National University of Rwanda).Amashusho ari muri ikigitabo yatunganyijwe n’uwitwa Daniel Wiels naho inzu yitwa Bloo Books ikaba ariyo yatangaje iki gitabo.
Fiston Mudacumura na Sandrine ukorera ikigo cya Ishyo Arts Center
Abajijwe icyamuteye kwandika iki gitabo, Fiston yagize ati :“Nk’umwe mu bantu bake babashije gukora amasomo yabo mu itangazabitabo muri kaminuza, mfite inshingano mu guteza imbere itangazabitabo mu Rwanda n’umuco wo gusoma muri rusange. Ukurikije ubushakashatsi bwagiye bukorwa hirya no hino ku isi, kubaka ejo heza h’igihugu ,ubu ugomba guhera mu bana cyane.Bivuze ko niba twifuza no guteza imbere umuco wo gusoma ku buryo burambye, ni uguhera ubu dukora ibitabo bibereye abana b’u Rwanda.”
Sofia Cozzolino uyobora RCBI n'umufasha we nabo bari bitabiriye uyu muhango
Yakomeje avuga ko yaje guterwa ingabo mu bitugu n’amahugurwa yitabiriye y’abanditsi yariyateguwe n’umuryango Save The Children muri gahunda yawo yo guteza imbere ibitabo by’abana kuburyo ushobora kwandika ibitabo biboneye kandi bibereye abana. Mudacumura yasoje ashimira impuguke nka Katherine Uwimana, Kate Young, Jane, Caroline n’abandibagize uruhare mu gutanga inama kugirango iki gitabo kibashe kuba cyarangira.
Abantu batandukanye bari naje kwihera ijisho iki gitabo
Ku bifuza kugura iki gitabo, kiraboneka ku mafaranga 3000 ku biro bya Bloo Books mu mujyi ahahoze hitwa kuri EtoMuhima, Librairie Caritas, Librairie Ikirezi (Kacyiru), SBD Bookshop (KBC), Excel Bookshop (Nyarutarama MTN Centre). Vuba aha kandi iki gitabo kikazaba kiboneka no muri Librairie Caritas Huye na Musanze.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO