Nk’uko mumaze kubimenyera, nyuma y’uko abahanzi bashyira hanze amashusho mashya hanze binyuze mu kiganiro “The Video Talk”, inyarwand airabaganiriza maze bakagira byinshi bayavugaho
Mu kiganiro twagiranye na King James ku ndirimbo ye “Ntibisanzwe” yadusobanuriye bimwe mu byibazwaga na benshi, ari ku mpamvu yahisemo kuyikorera ibwotamasimbi ndetse anatubwira neza inzira byaciyemo ngo ikorwe, uwayikoze n’aho yakorewe nyirizina.
Reba hano amashusho y'indirimbo "Ntibisanzwe"
Muri iki kiganiro kandi King James yagarutse ku byavuzwe ku rukundo rwe na Micky Rowland ugaragara mu mashusho ye, dore ko mu minsi yashize havuzwe ko baba bari hafi kurushinga nyuma y'uko uyu mukobwa ashyize amafoto ye kuri Facebook akanatangaza ko yagiranye ibihe byiza nawe.
Aya mafoto yatumye benshi bakeka ko baba bari hafi kurushinga, Kingi James yagize icyo ayavugaho
Byinshi kuri Video ya “Ntibisanzwe” urabisanga mu kiganiro “The Video Talk”
Reba hano ikiganiro The Video Talk na King James
The Video Talk ni ikiganiro kivuga ku mashusho mashya abahanzi baba bashyize ahagaragara maze kigasobanura byinshi ku buryo agaragara, ku mpamvu umuhanzi yahisemo ko yagaragara uko agaragara, uwayakoze, aho yakorewe ndetse n’andi mabanga menshi aba ahije inyuma yayo
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO