Nyuma y’uko umuhanzikazi Joddy Phibi ashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Karimo”, bamwe mu bakunzi be n'abakunzi ba muzika muri rusange bayibajijeho byinshi dore ko inagaragaramo cyane umuhanzi Auddy Kelly byagiye bivugwa ko baba bakundana
Mu kiganiro “The Video Talk” cy’inyarwanda, Joddy Phibi yasobanuye byinshi kuri aya mashusho ndetse anavuga ku bivugwa ku rukundo rwe na Auddy Kelly.
Muri iki kiganiro cyibanda cyane ku mashusho abahanzi baba barakoresheje mu ndirimbo zabo, Joddy yasobanuye byinshi bigaragara ndetse bigize amashusho y'indirimbo ye “Karimo”, ibyo abantu benshi bibazagaho birimo namahitamo ya Auddy Kelly, impamvu y’imyambarire ye ndetse n’andi mashusho menshi ari muri iyi ndirimbo.
Reba hano amashusho “Karimo” ya Joddy Phibi
Ese iyi ndirimbo yamutwaye amafaranga angana iki? Ese ubundi igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse he? Ibi bibazo hamwe n’ibindi mwibaza mwabisobanukirwa murebye iki kiganiro.
Mubyo yatangarije “The Video Talk” kandi harimo n’uwayikoze, igihe yamaze ikorwa, amafaranga yayitazeho ndetse n’ibindi byinshi biri tekinike.
Reba hano ikiganiro “The Video Talk” na Jody Phibi
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO