Inzu y’umuziki ya Incredible records iyobowe na Bagenzi Bernard iratangaza ko yiyemeje kugeza abahanzi bayo ku rundi rwego ndetse ikerekana itandukaniro hagati yayo n’izindi nzu zifasha abahanzi mu gukora no kumenyekanisha ibikorwa byabo bya muzika.
Ibi ubuyobozi bw’iyi nzu bukaba bwabitangaje nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, bashyiriye hanze icya rimwe amashusho y’abahanzi batatu isanzwe ikorana nayo ariyo Ntagukoza isoni ya Dany Nanone, Sweety poupou ya Young Grace na Arabizi ya Ciney.
Iyi ni ifoto iherekeje amashusho y'indirimbo 'Ntagukoza isoni'
Iyi foto iherekeje 'Sweety poupou' ya Young Grace
Iyi nayo iherekeje 'Arabizi' ya Ciney
Nk’uko Bagenzi Bernard yabidutangarije, muri Incredible records barifuza ko abahanzi bayo bakomeza kugaragaza ibikorwa byisumbuyeho bishobora kwambuka umupaka w’u Rwanda kandi bigakorwa ku bahanzi bose ntawusumbijwe abandi ari nayo mpamvu basohoreye rimwe amashusho y’abahanzi bose babarizwamo ndetse hakaba harimo hanategurwa ibitaramo byo gusangiza abakunzi babo aya mashusho.
Bagenzi Bernard
Bagenzi Bernard ati “ Mu Rwanda akenshi usanga hakunze kugaragara gusumbanisha abahanzi mu ma label yandi, Incredible igiye kwerekana itandukaniro kuko twe twiyemeje kugeza abahanzi bacu ku rundi rwego ndetse tukabikora ntawusumbijwe undi. Urugero rwa hafi n’izi ndirimbo z’amashusho twashyize hanze, ikindi kandi tugiye gutegura tour ya Incredible mu minsi micye iri imbere.”
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Ntagukoza isoni' ya Dany Nanone
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Sweety Poupou' ya Young Grace
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Arabizi' ya Ciney
Tubibutse ko izi ndirimbo zose yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho zakozwe na Bagenzi Bernard.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO