Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys yarangije amasomo ye ya Kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), akaba yamaze gushyira ahagaragara anasobanura igitabo gikubiyemo ibijyanye n’amasomo ye, ubu ibyishimo bikaba ari byinshi n’ingamba zikomeye zikaba zatangiye guhangwa amaso.
Safi Niyibikora uzwi ku izina rya Safi Madiba, yari amaze igihe yiga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ari naho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2014 yasoje ibijyanye n’amasomo ye byose mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza , nyuma yo kumurika igitabo akanagisobanura ubu akaba ategereje ko umunsi nyirizina wo kumurikirwa impamyabumenyi ye ugera ariko hagati aho yatangiye imihigo ikomeye mu muziki.
Safi Madiba n'inshuti ze yiteguye kumurika igitabo cye
Uyu ni umwe mu nshuti za Safi bari bifatanyije kuri uyu munsi
Safi nta bwoba n'igihunga yasobanuye ibikubiye mu gitabo cye
Aha Safi yari arangije akazi ke, aka kakaba ari nako kanyuma yasabwaga ngo abe arangije amasomo
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Safi yavuze ko kuba yitwa Madiba nk’izina yiyise kubera uburyo yakundaga Nelson Madiba Mandela yajyaga yumva iri zina ribura ikintu kimwe ari nacyo yagezeho uyu munsi, kuko uyu nyakwigendera Nelson Madiba Mandela yari yarize bityo nawe akaba yifuzaga gusoza amasomo ye agakomeza guhesha agaciro iri zina.
Agaruka ku by’umuziki, Safi Madiba yashimangiye ko yari abangamiwe bikomeye kuko gukora umuziki ari umwanzi w’ishuri. Safi ati: “Ubundi a ni umwanzi ukomeye w’umuziki kuburyo kubifatanya bitoroshye, numvaga mboshye bikomeye ariko ubu ndaruhutse, ubu ahubwo ngiye gukora umuziki n’imbaraga zidasanzwe, abantu batwitege rwose nka Urban Boys kuko abandi bo ntibigaga ariko njye najyaga mbura mpugiye mu masomo”.
Kuri uyu munsi w'ibyishimo kuri Safi Madiba, yari ashyigikiwe n'inshuti ze zamushimiye akazi gakomeye yakoze
Safi kandi ashimira umubyeyi we kuko avuga ko iyo atamusengera muri aya masomo bitari kumworohera, uretse no kumusengera akaba yarakomeje kumuha hafi nk’umubyeyi akajya amugira inama akanamukomeza kuburyo ari umwe mu bantu akesha kuba yabashije gusoza aya mashuri ye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO