Producer Dushime Jean Baptiste usanzwe uzwi ku izina rya Dj B akomeje gahunda yatangiye yo gutegurira abahanzi ibitaramo. Dj B akaba atangaza ko iki ari icyumweru cya kabiri ategura ibi bitaramo kandi ko azakomeza kubitegura afasha abahanzi banyuranye.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ,Dj B usanzwe akora akazi ko gutunganya indirimbo(Producer) yamutangarije ko iyi gahunda yatangiye yo gutegurira abahanzi banyuranye ibitaramo iri mu rwego rwo kubafasha kwereka abafana indirimbo aba yabakoreye. Kubwe ngo akajya yibanda kubahanzi akunda gukorera indirimbo ariko ngo ntibibujije ko n’abandi yabafasha.
Producer Dj B
Yagize ati” Iyi gahunda nyitangiza nagira ngo mfashe abahanzi kutabika indirimbo zabo tuba twabakoreye munsi y’ibitanda, bajye bahita bazizana bazirirmbire abafana b’umuziki nyarwanda. Hari benshi baba batabona uburyo bwo gutegura ibitaramo ariko nidufatanya bizashoboka. Abahanzi babe tayari kugira ngo bajye babona umusaruro w’ibyo baba bavunikiye”
Ibi bitaramo Dj B ategura bikaba bibera mu kabyiniro ka Esperanza Night Club iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, kuri Merez ya kabiri. Icyumweru cya mbere akaba yari yatangiranye n’umuhanzi Fire man. Kuri uyu wa gatanu taliki 21/11/2014 ku isaha ya saa mbiri , abari buhagere bakaba bari butaramirwe n’umuhanzi Gisa cy’inganzo.
Umuhanzi Gisa cy'Inganzo uri butaramire abafana muri Esperanza
Dj B akaba yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere ateganya kujya atumira abahanzi benshi banyuranye bakaza gutaramira kuri Esperanza Nigjt Club.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO