RFL
Kigali

Anita Pendo ubu asigaye yitwa "Umukobwa wirwanyeho", ku munsi aryama amasaha atatu gusa cyangwa ane

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/11/2014 15:19
6


Umushyushyarugamba, umunyamakuru akaba n’umu Dj Anita Pendo, nyuma yo kumenyekana igihe kinini bamwita “Umukobwa munini muri Kigali”, ubu asigaye yitwa “Umukobwa wirwanyeho”, iri zina rikaba risobanuye byinshi kandi rifite ibisobanuro kuri we ubwe ndetse no ku nshuti z’uyu mukobwa baziranyeho aya mazina.



Mu kiganiro kirambuye Inyarwanda.com yagiranye na Anita Pendo, yasobanuye ko iri izina yaryiswe n’inshuti ze hanyuma nawe akaza kubitekerezaho agasanga ari byo, mu byo ashingiraho avuga ko akwiye kwitwa “Umukobwa wirwanyeho” hakaba harimo kuba yaranyuze mu maboko y’abanzi benshi akabasha kwirwanaho.

Anita Pendo, ubu asigaye yitwa "Umukobwa wirwanyeho"

Anita Pendo, ubu asigaye yitwa "Umukobwa wirwanyeho"

Anita ati: “Mu buzima busanzwe no mu kazi, naciye mu maboko y’abanzi benshi. Nagiye nkora akazi gatandukanye nta kuruhuka, abantegaga imitego nkihagararaho. Gukora kuri radio mu gitondo, nyuma ya saa sita ngakora akazi k’ubu MC ndetse no gukora iby’ubu Dj ninjoro ntabyo kuryama, ubwo sinabariyemo n’indi mirimo isanzwe yo mu buzima bwa buri munsi”.

Anita Pendo akora akazi kenshi kandi gatandukanye

anita

anita

Anita Pendo akora akazi kenshi kandi gatandukanye

Nk’uko Anita yakomeje abitangariza Inyarwanda.com, akazi kenshi akora gatuma aryama amasaha atatu gusa cyangwa ane ku munsi, cyane ko uretse n’ako kazi kose akora anafata umwanya wo gukurikirana amasomo ye muri Kaminuza ya Mont Kenya aho akomeje kwiga ibijyanye n’Itangazamakuru.

Anita kandi avuga ko n’ubwo abantu bashobora kwibaza ukuntu ari we wirwanyeho kandi byose abishobozwa n’Imana, we yumva Imana yaramurwanyeho cyane ariko kandi ikaba ifasha uwifashije kandi iyo umuntu abuze ubwenge Imana nayo ikaba imureka.

anita

anita

Anita Pendo akunda kugaragara ku rubyiniro ashimisha abantu mu buryo bunyuranye

Anita Pendo akunda kugaragara ku rubyiniro ashimisha abantu mu buryo bunyuranye

N’ubwo ariko Anita akora cyane kandi akaba yiyumva nk’uwirwanaho, ibi ngo bishobora kuzahinduka mu gihe azaba yamaze gushaka umugabo, cyane ko ubu anavuga ko atazongera gutakaza igihe mu rukundo ahubwo ategereje gukundana n’uwo bazarwubakana. Aha Anita yagize ati: “Ubundi ku bemera Imana habanza Imana n’umuryango hanyuma akazi kakaza nyuma, ubwo umugabo azakomereza aho nzaba ngeze”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Jaruzi imaze abantu
  • h9 years ago
    njye anita ndamwemera, aba bavuga ngo kwiyandarika bijyeho
  • 9 years ago
    hhhhhhh muratangaje cyane kuki mutanyurwa kweri anita rwose wirwanyeho kdi cyane gsa ntago abantu niko bameze ntibanyurwa gsa courage mwana wa maman tunitahire ubukwe
  • 9 years ago
    uwo baby ndamwemera arabasha kd courage!!
  • sylvie9 years ago
    yap kabisa uri intwari kurijye
  • sylvie9 years ago
    yap kabisa uri intwari kurijye





Inyarwanda BACKGROUND