Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/11/2014 nibwo inkuru ya kababaro yaturutse i Burundi ivuga ko Uwayezu Jacques wamenyekanye cyane nka producer Dr Jack yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira uyu wa Gatandatu azize uburwayi dore ko yari amaze iminsi mu bitaro bikuru by’i Bujumbura.
Uyu mugabo wari umaze imyaka irenga ibiri akorera i Bujumbura aho yafashaga abahanzi baho bakomeye mu kubatunganyiriza indirimbo, yamenyekanye cyane mu Rwanda ahagana mu myaka ya 2007-2008 ubwo yafashaga abahanzi batandukanye muri studio nka F2K, Ubuntu record,Maurix music,.. ndetse akaba ni umwe mu bari bagize itsinda ry’ABAKIMAZE yarahuriyemo na mugenzi we Faruk Dihno bamenyekanye mu ndirimbo Ikigabo cy'igisambo.
Aho yari amaze iminsi akorera mu gihugu cy'u Burundi bashenguwe bikomeye n'urupfu rw'uyu mugabo
Amakuru aturuka i Burundi avuga ko mu minsi ishize Dr Jack yaba yararozwe ndetse agerageza kwivuza ariko indwara arwaye irabura kugeza ubwo agiye mu baganga ba Kirundi ari nabo babashije kumuvoma mu nda ibintu bidasanzwe arazanzamuka gusa ngo nyuma yaho gato yongera kurwara ajya mu bitaro ari naho yaguye bikavugwa ko yaba yazize indwara y'Ibihaha.
Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora gushyingurwa mu Rwanda dore ko ari naho akomoka gusa turacyagerageza gukurikirana neza.
Dr Jack yari yarahiriwe n'isoko rya muzika i Burundi. Umwe mu bahanzi bakoranaga bya hafi ni Big Fizzo
Tugarutse gato muri amwe mu mateka ya Dr Jack, uyu mugabo yakoze indirimbo zitandukanye zakunzwe cyane ndetse zagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda, akaba yaragiye akorana n’abahanzi batandukanye, aha twavuga nk’umuraperi Neg-G The General yakoreye indirimbo nka'Internat',Parlez,Ibiceri n’izindi, Riderman mu ndirimbo nka 'Nakoze iki', Urban boys mu ndirimbo Sindi indyarya yabamenyekanishije cyane, yakoze 'Mpamiriza ukuri' ya Dream boys na Jay Polly, akora 'Kuba ipantalo' ya Tom Close n’abandi benshi ndetse akaba ariwe mu producer wa mbere wabashije kwegukana igihembo cya Salax awards.
Dr Jack na Sat B yakoreye indirimbo yakunzwe cyane i Bujumbura yitwa ' Simba hawana meno'
Mbere y’uko yerekeza i Burundi, Dr Jack yabanje gukorera i Bukavu hose akaba yaratangazaga ko ari impamvu z’imibereho zituma aho abonye isoko ariho yerekeza. Mu gihugu cy'u Burundi ubu yari umwe mu baproducer bakunzwe bagerageza gukora akazi gakomeye, muri iyi minsi indirimbo What's my name yakoreye Big Fizzo ikaba yari imwe mu zikunzwe cyane, mu bandi bahanzi yakoranaga nabo bya hafi harimo Sat B n'abandi.
Ubutumwa bw'akababaro
Sat B aho aherereye i Nairobi akimenya urupfu rw'uyu mugabo yahise agaragaza intimba atewe no kumubura
Umuraperi K8 aho aherereye muri Leta z'unze Ubumwe za Amerika nawe yababajwe bikomeye n'uru rupfu
Neg G The General we ntabwo arabyiyumvisha
Davydenko wafashijwe cyane na Dr Jack kwinjira mu mwuga wo gutunganya indirimbo, nawe yamusabiye ku Mana
Indirimbo 'Kuba ipantalo ukore' ya Tom Close izahora imwibutsa Dr Jack wayimukoreye
Inyarwanda.com imwifurije kuruhukira mu mahoro
TANGA IGITECYEREZO