Chelsea yari yasuye Manchester United ku kibuga cyayo yabashije kuhakura inota rimwe nyuma y’ uko Robin Van Persie yishyuye bigoranye mu minota 4 y’ inyongera igitego cyari cyatsinzwe na Didier Drogba wari wongeye kwigarurira imitima ya benshi
Didier Drogba ufite amateka akomeye mu ikipe ya Chelsea ahanini kuko ari we wayihesheje igikombe 1 rukumbi cya UEFA Champions league yari yabanjemo bitewe n’ uko Diego Costa atagaragaye kuri uyu mukino kubera ikibazo cy’ imvune amaranye iminsi.
Mu gice cya mbere amakipe yombi yagerageje gusatirana ariko ntibyagira icyo bitanga kuko abazamu Thibaut Courtois warangije gutwara umwanya wa mbere Peter Cech muri Chelsea na David De Gea wa Manchester United babyitwayemo neza ibi byaje no gutyuma igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi.
Thibaut Courtois yagiye akuramo imipira ikomeye yashoboraga kubyara ibitego
Mu gice cya kabiri abatoza bombi Jose Mourighno wa Chelsea na Louis Van Gaal wa Manchester United wanahoze ari umukoresha wa Jose Mourihno ari umusemuzi we ndetse akaza no kumufungurira inzira y’ ubutoza ubwo bari mu ikipe ya FC Barcelona bagomabaga gukora ibishoboka byose bakabona itsinzi
Ku munota wa 53 Didier Drogba yafunguye amazamu ku gitego cyoza yatsinze n’ umutwe ubwo yateraga umupira wari ukaswe neza na Fabregas maze Van Persie yajya kuwukuramo bikanga.
Didier Drogba atsinda igitego n' umutwe
Didier Drogba yishimira igitego
Manchester united yakomeje gushakisha uburyo yagombora ariko biranga kuko abasore nka Van Persie, Juan Mata waje no gusimburwa, Angel Di Maria na Adnan Januzaj batabashije kubona umusaruro mu mahirwe bagiye babona.
Di Maria yigaragaje ndetse anakorerwaho ikosa ryabyaye igitego
Adnan Januzaj yigaragaje n' amacenga menshi
Van Gaal yabanje kwiheba
Ubwo iminota 90 isanzwe y’ umukino yarangiraga maze hakongerwaho iminota 4 yose, ku munota wa 93 Ivanovic yaje gukorera ikosa Angel Di Maria maze ahabwa ikarita y’ umuhondo ya 2 maze ahita anahabwa umutuku ndetse Manchester United ihabwa Coup Franc.
Ivanovic yahawe ikarita itukura bitewe n' ikosa yakoreye Di Maria
Ku munota wa 94 Van Persie yagomboye igitego bari batsinzwe biturutse kuri Coup franc yari imaze gutangwa ndetse umukino uhita urangira ari 1-1
Robin Van Persie yishimira igitego cyo kwishyura yari amaze gutsinda
Robin Van Persie atsinda igitego cyo kwishyura cyahagurukije abafana benshi
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Man Utd: De Gea, Rafael, Smalling , Rojo , Shaw , Blind , Januz, Fellaini, Mata (Wilson 65), Di Maria , Van Persie .
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Chelsea: Courtois , Ivanovic , Cahill, Terry , Luis , Fabregas , Matic, Willian (Zouma 90), Oscar (Mikel 65), Hazard (Schurrle 89), Drogba
Uko indi mikino yose yagenze
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO