RFL
Kigali

Rev.Pasiteri Kayumba arakangurira bagenzi be guha ubwisanzure urubyiruko rukihitiramo injyana rukoresha mu guhimbaza Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/10/2014 20:31
2


Rev. Fraterne Kayumba arasaba abapasiteri bagenzi be guha ubwisanzure urubyiruko rukagaragaza impano zabo zitandukanye mu guhimbaza no gukorera Imana by’umwihariko mu buhanzi ntibagire uwo baheze kubera injyana runaka akora bashobora kwita ko itagenewe kuba yaririmbirwamo Imana.



Uyu mu Rev. Pasiteri avuze ibi, nyuma y’iminsi mike ishize yinjiye mu muziki aho avuga ko yifuza kugera ku rwego rukomeye mu ivugabutumwa rinyuze mu bahanzi bwe, by’umwihariko akaba ashaka kwigarurira urubyiruko akora injyana zisanzwe zikunzwe cyane muri iki gihe mu rubyiruko.

Rev

Rev.Pasiteri Fraterne Kayumba

Mu kiganiro yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yatugezagaho indirimbo ye ya kabiri akoze, ari nayo ya mbere ashyize hanze iri mu njyana ya hip hop dore ko iya mbere yari yakoze yari mu njyana nyafurika. Rev. pasiteri Kayumba Fraterne usanzwe ukuriye itorero riherereye mu mujyi wa Kigali rya ‘Jehovan Tsdikenu ministries’ bisobanuye ‘Uwiteka gukiranuka kwacu’ avuga ko ubu yiyemeje gushyira umuhate mu muziki cyane cyane mu njyana ya hip hop aho yizera ko urubyiruko rwinshi ruzamukurikira.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya hip hop ya Rev.Kayumba yise 'Imana yageneye ikinu cyose igihe cyacyo'

Nk’uko Rev.Pasiteri Kayumba abisobanura ngo ajya gufata iki kemezo nta muntu n’umwe wabimugiriyemo inama ahubwo yicaye abitekerezaho cyane kubera ibyo yagendaga abona, maze nyuma yo gusanga urubyiruko rurimo kurushaho kwishobora mu biteye isoni n’ibidafite akamaro asanga akwiye ndetse agomba kwifashisha injyana ya hip hop ngo abagarure ku gushaka kw’Imana.

rev

Mu butumwa yageneye abapasiteri bagenzi be, yabasabye guha uburenganzira urubyiruko rwo mu rusengero rukorera Imana rubinyujije mu buhanzi, kubaha ubwisanzure bagakora injyana zose biyumvamo bakabashyigikira.

Ati “ Urubyiruko rushobora kuba rwakorera Imana mu njyana zose zishoboka, ikindi cya kabiri nabwira abapasiteri, bashobora kuba bafasha abasore bo mu matorero kugeza kure impano kuko n’abasore benshi baziririmba(izisanzwe) baba babanje kunyura mu nsengero bagasanga ntibabahaye ubwisanzure cyangwa barashaka kubikoresha mu bucuruzi, ntabwo bashobora kubyumva kimwe nanjye bose ariko abashobora kubyumva bareka bakaririmba injyana zose bashaka bapfa kuba baririmbira Imana kandi bafasha abantu b’Imana.”

Reba hano ikiganiro kigufi na Rev.Kayumba Fraterne


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • drogba9 years ago
    BYARAGUCANZE
  • 9 years ago
    Imana igukomereze aho wenda abana bacu bakangukira Imana





Inyarwanda BACKGROUND