Umuraperikazi Paccy aravugwaho kuba atakiryama ndetse ko haba kumanywa na ninjoro asigaye aba akora muzika anategura ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki, ibi bikaba biterwa n’uko uyu muhanzikazi abwirwa kenshi ko akora cyane ariko abahanzikazi bagenzi be bakaba ari bo bagaragara kumurusha batamurusha gukora cyane.
Aya makuru yemezwa n’umwe mu nshuti za Paccy, yemeza ko muri iyi minsi uyu muhanzikazi asigaye yirirwa ashakisha uburyo bwo kurushaho guteza imbere muzika ye, akaba anagisha inama inzobere mu bya muzika ababaza icyo yakora ngo abashe kumenyekana anajye mu marushanwa akomeye mu gihugu ndetse anatumirwe cyane mu bitaramo, ibi kandi bikaba bitarangirana n’umunsi kuko na ninjoro afata umwanya munini cyane agatekereza akanasoma imishinga itandukanye y’ibihangano bye, rimwe na rimwe akarara anandika indirimbo ari nako anononsora izo aba asanganywe, akaba ashobora guhugira muri ibi agashiduka bumukereyeho.
Paccy ubu asigaye abuzwa ibitotsi no kuba akora cyane agashimwa ariko akabona hari umusaruro atageraho
Iyi nshuti ya Paccy itashatse ko amazina yatangazwa, mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati: “Muri iyi minsi Paccy ntasanzwe, asigaye afite umuhate n’imbaraga zidasanzwe mu kwita ku muziki we, hari hashize igihe yibaza icyo yaba abura ngo umuziki we umuhe umusaruro kuko aririmba indirimbo ze zigakundwa n’abantu bagashima umuziki akora ariko umusaruro akawurushwa na bamwe mu bahanzikazi bagenzi be biba bigaragara ko arusha gukora cyane, ubu ntakiryama kuko kumwanywa yirirwa akora ibikorwa bitandukanye byo kunononsora muzika ye, akirirwana n’abantu batandukanye bazi ibya muzuka, byagera ninjoro aho kuryama agafata umwanya agasubira mu ndirimbo ze zimaze iminsi zigiye hanze, yabivamo akajya mu byo kwandika indirimbo nshya, kuburyo ubona asigaye ahangayitse cyane, sinzi igihe ibyo arimo bizakemukira ariko ubona ko atorohewe”
Paccy nawe ntiyerura ngo avuge ko arara ijoro ariko yemera ko asigaye akora bitandukanye na mbere
Nyuma y’ibi, Inyarwanda.com yaganiriye na Paccy ariko ntashaka kwerura ngo avuge ko arara ijoro koko, ariko ntabwo nanone ahakana iby’uko imikorere ye muri iyi minsi yahindutse, aho yemera ko asigaye akora mu buryo budasanzwe. Paccy ati:” Icyo nzi cyo sinicaye, nsigaye nkora cyane nanjye nkumva ko ntako ntagize, mfite byinshi ndimo kunononsora kandi Imana nimfasha bizagenda uko mbyifuza kandi ibikorwa ndimo gukora biranganisha aheza, sinshaka gusubira inyuma. Ibyo nihaye gukora mu mwaka wose ndi hafi kubirangiza, kandi nizera ko hari icyo bizatanga gifatika”
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO