Umukinnyi w’amafilime wamenyekanye nka Mukarujanga, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira kuwa gatandatu yibarutse umwana w’umukobwa, akaba yabyariye mu bitaro bya Kigali bizwi ku izina rya CHUK, kugeza ubu amakuru atugeraho akaba ari uko bameze neza nta kibazo.
Nk’uko amakuru dukesha inshuti za hafi za Mukarujanga ndetse na bamwe bo mu muryango we, uyu mubyeyi nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa ubu ameze neza ndetse n’uyu mukobwa yibarutse nawe ameze neza nta kibazo, bikaba ari ibyishimo kuri we no ku muryango we.
Mukarujanga yari amaze igihe atwite imfura ye
Mukarujanga abyaye nyuma y’iminsi hatavugwa rumwe ku waba yaramuteye inda, dore ko hagiye hashyirwa mu majwi abantu batandukanye barimo na Samusure bigeze gukina filime ari umugore n’umugabo, uyu akaba yaratangaje ko nta kindi kirenze ibyo bakina mu mafilime bajya bapanga ndetse ko atigeze na rimwe abona n’ubwambure bwe.
Samusure na Mukarujanga bakunze kugaragara nk'inshuti cyane nyuma yo gukinana filime nk'umugore n'umugabo
Uretse Samusure, hanavuzwe cyane umuhanzi Noliva, uyu nawe akaba yarabihakanye akavuga ko impamvu babimuvugaho ari uko Mukarujanga yashyize ifoto bari kumwe mu ruganiriro rw’iwabo, nyamara iyo foto ikaba yarafashwe ubwo Mukarujanga yifashishwaga mu mashusho y’indirimbo ya Noliva yitwa “Umutwaro”.
Iyi foto ya Mukarujanga na Noliva yamanitswe mu ruganiriro kwa Mukarujanga bituma havugwa ko yaba ari we wamuteye inda
REBA HANO INDIRIMBO "UMUTWARO" YA NOLIVA YAKORESHEJWEMO MUKARUJANGA
Gusa yaba Mukarujanga ubwe, yaba Samusure ndetse na nyina wa Mukarujanga, bavuga ko uyu mukobwa yari asanzwe afite umuhungu bakundana n’ubwo hatatangajwe amazina ye ariko akaba ari we wayimuteye kandi akaba yarabyishimiye, ku ruhande rwa Mukarujanga we ubwo yatwitaga bikaba byaramutangaje bikanamushimisha cyane kuko abantu bajyaga bamubwira ko ibiro afite bitazamwemerera gusama, ubwo yajyaga kwa muganga akabwirwa ko yasamye akaba yaramaze umwanya yanze kubyemera.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO