Kuri uyu wakabiri,Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook n’umugore we Priscilla batangaje ko batanze akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Ebola.
Nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe Facebook,Mark Zuckerberg w’imyaka 30 yavuze ko we n’umugore we Prscilla batanze akayabo ka miliyoni 25 z’amadolari ku bigo bishinzwe kwita ku barwayi ndetse no gukumira icyorezo cyugarije isi cya Ebola byo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubafasha gukumira no kurwanya Ebola.
Mark Zuckerberg n'umugore we Priscilla
Ku rukuta rwe rwa Facebook Mark yagize ati:Icyorezo cya Ebola gihangayikishije isi cyane.Hamaze kwandura abarenga 8400 kandi iragenda yiyongera mu buryo bukabije ku buryo mu gihe gito kiri imbere ishobora kuba yageze ku bantu barenga miliyoni imwe mu gihe yaba idahagurukiwe.Tugomba kugira icyo dukora mu maguru mashya kugira ngo iki cyorezo kitaba karande ku isi nka Sida n’ibindi.
Mark na Priscilla batanze miliyoni 25 z'amadolari zo kurwanya Ebola
Twababwira ko myaka 30 gusa y’amavuko, uyu Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa Facebook amaze kuba umuherwe ukomeye aho ubu abarirwa umutungo wa miliyari 32.4 z’amadolari.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO