Nyuma y’ibihe byiza by’urukundo bagiranye, Anita Pendo hamwe na producer David ntibabashije gukomezanya urugendo rw’ubuzima bari baratangiye kuko bamaze gutandukana, kuri ubu buri wese akaba ahugiye muri gahunda ze.
Anitha wamenyekanye cyane muri showbiz nyarwanda mu mwuga w’itangazamakuru, kuyobora ibirori(mc)ndetse akanakora umwuga w’ubuDJ, akaba yari amaze imyaka isaga ibiri ari mu rukundo na David nawe uzwi mu bijyanye no gutunganya indirimbo z’amajwi n’amashusho mu nzu ye ya Future records, ndetse benshi iyi couple bakaba bayihaga ikizere cyo kurambana.
N’ubwo aya makuru ageze hanze muri iki gihe, ngo hashize amezi asaga abiri biyemeje gusesa umubano wabo buri wese agafata inzira ye.
Anitha na producer David, aha bari bitabiriye ibirori bya Inyarwanda fans hangout 2013, aho banyuze ku itapi itukura badatinya kugaragariza urukundo rwabo buri wese ndetse iyi akaba ari imwe muri couple icyo gihe zagaragarijwe ko zishimiwe cyane na bari bitabiriye ibyo birori
Kugeza ubu impande zombi zeremeza aya makuru y’uko bamaze gutandukana gusa bakirinda gushyira ahagaragara impamvu nyamukuru yatumye batandukana ahubwo bagashimangira ko batandukanye neza ku bwumvikane nk’uko babitangarije inyarwanda.com.
Ku ruhande rwa Anita avuga ko n’ubwo bitoroshye kubisobanura ariko asanga hariho igihe biba ngombwa gufata ikemezo nk’icyo bafashe mu gihe babona hari icyo byabafasha ku hazaza habo.
Aganira n’inyarwanda.com, Anita Pendo yagize ati “ Burya biba byiza iyo mubonye ko ejo hazaza bizabagora maze mukabona ko kubireka mu bwumvikane aribyo byiza. Ndabizi ko kuri twebwe abanyafurika biragora gutandukana n’umuntu mudashwanye ariko ndashimira Imana ko yabidufashijemo tugatandukana mu mahoro.”
Ubu ibihe byiza bagiranye mu rukundo byahindutse amateka
Ku ruhande rwa producer David nawe yemeza ko iby'urukundo rwe na Anitha ubu byabaye amateka, kuri ubu akaba ahugiye mu bikorwa bye byo kwiteza imbere naho iby'urukundo muri rusange akaba abishyize iruhande rumwe.
N’ubwo impande zombi ziterura ngo zivuge nyirabayaza w’uku gutandukana kwabo, bamwe mu bakurikiraniraga hafi bemeza ko bari bamaze iminsi hari ibintu byinshi batumvikanaho mu buzima bwabo bwa buri munsi byaje gutuma urukundo rwabo ruzamo agatotso ndetse bahitamo gutandukana buri wese akamenya gahunda ze.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO