Tariki 21 Nzeri nibwo icyamamare ku isi Akon yaririmbye mu mujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gitaramo cyari cyateguwe n’umuryango “Peace One Day” uyu muhanzi akaba yararirimbye ari mu kintu kimeze nk’umubumbye (Bubble), kugeza ubu bikaba byemezwa ko yaba yaratinyaga ko yakwandura Ebola.
Icyorezo cya Ebola gihangayikishije ibihugu byinshi byo muri Afrika, ndetse muri iki gihugu cy’abaturanyi naho hari abantu bamaze guhitanwa n’iki cyorezo cyica nabi cyane kandi kikica mu gihe gito cyane ucyanduye. Ubwo uyu muhanzi yageraga ku rubyiniro, yari ahagaze bisanzwe imbere y’abafana be ariko nyuma aza gushaka kujya mu bafana ngo yishimane nabo, ari nabyo byaje gutuma ajya muri iki kintu kimeze nk’umubumbe ngo kimurinde kuba yakoranaho n’aba bafana be bityo agire icyizere ko atakwandura iki cyorezo cya Ebola.
Akon yabanje kuririmba ari imbere y'abafana be atari muri iki kintu
Uyu muhanzi ukomoka muri Senegal ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko agera muri iki gihugu ngo yaba yarabanje kwereka impunge abari bateguye igitaramo z’uko ashobora kuhandurira Ebola, hanyuma iki kintu yaririmbiyemo kikaba aricyo cyaje kuba igisubizo, Akon abona kwemera kujya mu gitaramo.
Aha Akon yashakaga kujya mu bafana maze abanza kwirinda
Nyuma yo kwikingira, Akon yagiye mu busabane n'abafana be ntacyo yikanga
Nyuma y’uko Akon amaze guhabwa iki kintu (Bubble) yaje guhita yinjira mu bafana be maze abagenda hejuru ntacyo yikanga, ibi bikaba byari ibyifuzo bye nk’uko bisanzwe ko aba yifuza kwishimana n’abafana cyane akabegera ndetse bakaba banamuterura, ibi bikaba bitari kumukundira mu gihe yari kuba atikingiye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO