Kuwa 2 tariki 16 Nzeli ubwo hizihizwaga isabukuru y’ubwigenge bw’igihugu cya Mexique, umuririmbyikazi Miley Cyrus yari umwe mu bashyitsi b’imena ndetse bari bategerejwe n’imbaga y’abanyamegizike (Mexique).
Mu gitaramo yagiriye kuri uyu munsi cyari kitezweho gushimisha abanyamegizike benshi, siko byaje kugenda dore ko yaje gukinisha bikomeye ibendera ry’iki gihugu ubwo umubyinnyi we yabaye nk’aho arimuhanaguza mu kibuno, ibintu bitashimishije habe na gato abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’iki gihugu kizihizaga isabukuru y’imyaka 204 cyigenga.
Aha muri iyi foto, iki kintu cy'icyatsi ni ibendera rya Mexique umubyinnyi yasaga nk'aho amuhanaguza mu kibuno
Iki gitaramo cya Miley Cyrus cyabereye mu mujyi wa Monterrey, cyasojwe n’umujinya w’abanyamegizike mu gihe cyari kitezweho kubanezeza, gishobora kuviramo uyu muririmbyikazi w’imyaka 21 y’amavuko umaze kumenyererwaho udushya n’imyitwarire igawa na benshi mu gihe cy’ibitaramo kuva umwaka ushize ubwo yabyinaga biteye isoni mu gitaramo cy’itangwa ry’ibihembo bya MTV VMAs.
Kuva kuri iki gitaramo (mu birori bya MTV VMAs 2013) Miley Cyrus ahorana imyitwarire inengwa na benshi mu bitaramo ndetse no mu mashusho y'indirimbo
Inkuru ya TMZ ivuga ko ibyo yakoreye ibendera rya Mexique ari ugusuzugura igihugu, bikaba bishobora kumuviramo gukatirwa igifungo cy’amasaha 36 ndetse n’ihazabu y’amadolari 1200.
Si Miley Cyrus wenyine gukinisha ibendera ry’iki gihugu byaba bikozeho, dore ko mu mwaka wa 2008 umuririmbyikazi akaba n’umunyamideli ukomoka muri iki gihugu Paulina Rubio yigeze guhanishwa ihazabu ry’ibihumbi 4 by’amadolari nyuma yo kugaragara ku kinyamakuru yambaye ubusa, ariko yiyoroshe ibendera ry’iki gihugu.
REBA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO