Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2014 nibwo telephone ya iphone 6 yari imaze iminsi itegerejwe n’abantu benshi yagezse ku isoko mu bihugu bimwe na bimwe.igiciro cyayo gihanitse nticyabujije abantu kubyiganira kuyigura.
Nk’uko byari byatangajwe mbere ko uyu munsi aribwo iyi telephone y’uruganda rwa Apple izagera ku isoko,hirya no hino mu bihugu yasohokeyemo haranzwe n’umuvundo ndetse n’imirongo y’abantu bashakaga kuba abambere mu kugura iyi telephone y’akataraboneka bamaze igihe kitari gito bategereje.
Aha ni i Tokyo mu buyapani aho abantu bari uruvunganzoka bose bashaka kugura iphone 6
Aha ni i Sydney mu gihugu cya Australia abantu bazindutse batonze imirongo ahagurirwa i phone 6
Aha ni mu mujyi wa Hong Kong aho uyu mugabo bamubwiraga ko zashize ariko ntashake kubyumva
Aha, ni i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa aho uyu mugabo yari asohotse mu iduka amaze kugura iphone 6 ebyiri
i phone 6
Ubwo byavugwaga ko iyi telephone iri ku giciro cy’ama euro 1000(Hafi miliyoni 1 y’amanyarwanda)abantu benshi batekereje ko kubera ukuntu igiciro cyayo kiri hejuru izagurwa n’abifite ndetse abantu bazabasha kuyigura bakaba bacye ariko siko byagenze kuko kugeza ubu aho izi telephone ziri kugurishirizwa hirya no hino ku isi huzuye abantu.
Uruganda rwa Apple ruratangaza ko kuva rwatangaza ko izi telefone zigiye kujya hanze rwahise rubona abantu barenga miliyoni 24 bifuje kuzigura zigisohoka.
Kanda hano urebe byinshi kuri iphone 6
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO