RFL
Kigali

Davis aremeza ko azanye itandukaniro n'abandi bahanzi bakora afrobeat-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/09/2014 13:12
3


Davis ni umuhanzi mushya muri muzika nyarwanda uvuga ko azanye injyana nshya yihariye hano mu Rwanda ya afrobeat new skul kugirango abashe kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.



Ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo yise ‘My sweety’, Uyu musore urimo ufashwa na Decent entertainement yadutangarije ko afite gahunda ihamye yo guteza imbere ubuhanzi bwe akaba umwe mu bahanzi bakora afrobeat bigaragaza.

nask

Davis

Ikishaka David wahisemo kwinjira mu muziki akoresha izina rya Davis, asanzwe ari n’umunyeshuri mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Saint Joseph i Nyamirambo gusa akaba yemeza ko yinjiye mu muziki yabitekerejeho kandi ko nta kizabangamira ikindi muri byombi.

Reba amashusho y'indirimbo 'My sweety'

Tubibutse ko iyi ndirimbo ye yise my sweety ari iya kabiri akoze, ikaba yaratunganyijwe na Piano naho amashusho yayo akorwa na Gilbert, mu gihe indirimbo ya mbere yari yakoze yari yakozwe na T Brown naho amashusho yayo akorwa na Rachid.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Nimbi
  • X-Man9 years ago
    Oooh My God..uyu mutipe wagirango asanzwe aririmba ..komerezaho bro...ndabona nabana bazagukunda!!
  • dajohnson9 years ago
    ndabona ukaze komerezaho kabisa





Inyarwanda BACKGROUND