Knowless na Christopher bari mu gihugu cya Kenya aho bagiye gufata amashusho y’indirimbo zabo, bakazagaruka mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru ari nabwo Knowless azakomeza kwitegura urugendo azagirira mu gihugu cya Canada mu gitaramo azitabira we n’abahanzi batandukanye bo mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba.
Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ishimwe Clement uyobora Kina Music ari nayo aba bahanzi bakoreramo ibikorwa byabo bya muzika, ubu aba bahanzi baherereye mu gace kitwa Malindi muri Kenya ndetse batangiye gufata amashusho y’indirimbo, ku ruhande rwa Christopher bakaba bafashe amashusho y’indirimbo ye yitwa “Agatima” naho Knowless we bafata amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Tulia”.
Ibi ni bimwe mu bizagaragara mu mashusho y'indirimbo "Agatima" ya Christopher
Kimwe mu bintu bidasanzwe bizagaragara muri iyi ndirimbo ya Knowless, harimo kuba Knowless agiye kugaragara afiteihina rimeze nk’amabara asigwa ku mubiri nk’ibishushanyo bisanzwe bizwi ku izina rya Tatoo, ikindi kandi akaba agaragara yipfutse isura, ibi kimwe n’ibindi byose bikaba bikorwa mu rwego rwo kugaragaza udushya mu mashusho y’indirimbo bakora.
Knoless ni uko azaba ameze mu mashusho y'indirimbo ye y'igiswahili yitwa "Tulia"
Ibi byose ni ibizagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Knowless
Nyuma yo gufata aya mashusho, aba bahanzi bazagaruka mu Rwanda kuwa gatanu w’iki cyumweru hanyuma amashusho (video) y’iyi ndirimbo akazajya ahagaragara mu minsi ya vuba, Knowless we akaba azahita akomeza imyiteguro yo kujya muri Canada tariki 25 z’uku kwezi mu gitaramo bazafatanya n’abahanzi batandukanye mu mujyi wa Toronto barimo Diamond wo muri Tanzaniya, Kidumu na Dr Claude bazasangayo umuhanzikazi Neza ubundi bagakora ibitaramo tariki 27 na 28 uku kwezi.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO