Kigali

Umuhanzi Kizito Mihigo yageze imbere y'urukiko yambaye imyenda y'imfungwa y'ibara rya roza

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/09/2014 9:12
42


Kuri uyu gatanu tariki 12 Nzeri 2014, nibwo umuhanzi Kizito na bagenzi be bagejejwe imbere y’urukiko rukuru ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali aho bageze bambaye imyenda y'ibara rya roza isanzwe imenyerewe nk'impuzankano y'imfungwa zo mu Rwanda



Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be baheruka kugera imbere y’urukiko mu minsi ishize bakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, gusa nyuma yaho ntibahise bagezwa imbere y’ubucamanza kuko byahise bihurirana n’ikiruhuko cy’abacamanza cyarangiye mu ntangiriro z’uku kwezi.

Kizito Mihigo imbere y'abanyamakuru mu mpera z'ukwezi kwa Kane

Kizito Mihigo imbere y'abanyamakuru mu mpera z'ukwezi kwa Kane

Kizito Mihigo afunganywe na  bagenzi be Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul bakaba baratawe muri yombi mu kwezi kwa kane uyu mwaka, bakaba bose bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ibyo kurwanya ubutegetsi no kugambanira igihugu. 

 kizito

kizito

Kizito Mihigo ajyanywe imbere y'urukiko

kizito

kizito

kizito

Kizito Mihigo na bagenzi be imbere y'urukiko bambaye imyenda y'imfungwa

Nyuma yo kugezwa imbere y'urukiko kuri uyu wa gatanu, urubanza rwasubitswe bitewe n'uko ababuranishwa batari barabashije kubona amadosiye yabo, ibyo kimwe n'ibijyanye n'abunganizi b'abaregwa bikaba byatumye abacamanza basubika urubanza, rukazasubukurwa tariki ya 10/10/2014.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • herve10 years ago
    Ni babakanire urubakwiye kandi bamenye ko kugambanira igihugu ataribyo ubutabera bwacu nabwo ndabwizeye pee
  • mamy10 years ago
    what am i saying about that always when i think about this guy i feel some shadows God knows everything
  • Ashimwe annick10 years ago
    Imana niyo mucamanza nyakuri,kandi niyo byose Imana yakurinze imihoro ya genocide humura ntijya ihinduka iri kumwe nawe izakuburanira!!!!!
  • che10 years ago
    Yewe warakosheje kabisa sinzi icyo watekerezaga. Ariko kubwo ubutumwa bwiza wajyaga utanga nukuri ubutabera buzagucire inkoni izamba.
  • 10 years ago
    Herve wowe ntanakimwe uzikuribo byatuma wicecekera!
  • ariza bailla10 years ago
    imana izakorere mubana bayo kugirango hatabaho kubogama kid nicyo nifuza nukuba murwanda ruzira ikibi
  • xxxxx10 years ago
    niyo izaruca, mwe mumuciraho iteka ntanumwe uzi ukuri, iyisi nishuri njye ntacyo namushyinjya nimba arukuri azasabe Imana imbabazi, kdi nimba atarukuri Imana izamurenganure.
  • 10 years ago
    niyo izaruca muhumure rwose
  • TUYISHIMIRE10 years ago
    IMANA ISHOBORA BYOSE IZAKURINDA KANDI WIHANGANE
  • Zzzzz10 years ago
    haaaa Imana niyo izukuri naho twe abana babantu turishuka cyane. Gusa ntawamenya wasanga ari mukazi, byose ni political
  • dange10 years ago
    politic is bad but good teacher!!still confusing kbsa ntibyoroshye
  • mahirwe10 years ago
    birababaje kwemera gukoreshwa wibagirwa aho wavuye naho wari umaze kugera warabaye star ukadusebya twakwizeraga .niba ataribyo kandi Imana izakuburanire .
  • kax10 years ago
    Muri twese ntawe uzi ukuri kubyariya baregwa gusa Rurema we azi ibyuregwa nurega twe rero twokuvuga byinshi.
  • G10 years ago
    Igihe cyose numvise ibyuru rubanza numva nsuherewe,Imana yonyine izi ukuri izafashe abacamanza guca urutabera,ariko Kizito nshuti yange niba koko ibi warabikoze,nukuri Urantengushye pe,unyeretse ko koko Umuntu ari mugari!!
  • kitoko10 years ago
    ninde ureba mumitima y,abantu byatuma mubacira imanza bigeze hariya probability yokurengana ingana nokuba batarengana gusa niyo baba batarengana il faut kureba cause lointaine
  • madudu10 years ago
    nukuri lmana imucire inzira kizito wacu nawe siwe shitani niwe mubi cyanee
  • faith10 years ago
    Ntawahakana kuko nyirubwite yiyemerera icyaha ahubwo tunusengere bazamubabarire kuko yemeye icyaha kandi agasaba imbabazi. Nahubundi ntiwahakanira umuntu kandiwe yiyemerera icyaha.
  • 10 years ago
    Kizito Imana niwe Mucamanza wukuri ihangane kandi ukomere. Uwiteka ukube uruhande Muvandimwe wanjye.
  • grace 10 years ago
    yooooo! dore uko asigaye asa disi !za frecheur wazikurahe! nyabusa se ko wigeze kuririmbira Imana ikishima wasabye amahirwe ya nyuma nkamwe samusoni yasabye ?arko Mana niwowe ureba ibyihishe kdi niwowe wo guca imanza .
  • ange theo10 years ago
    nibihangane kandi nabandi bazamenye agaciro kigihugu cyakubyaye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND