Nyuma y’uko Patient Bizimana akoranye indirimbo n’umuhanzi w’umurundi ‘Dudu’ bise Nushimwe, kuri ubu amashusho y’iyi ndirimbo yamaze kuyashyira hanze, ikaba ari n’imwe muzizagaragara kuri album nshya Patient Bizimana akomeje gukoraho.
Amashusho y’iyi ndirimbo yayobowe ndetse atunganywa na Meddy Saleh ari nawe bakomeje gukorana kuri iyi album mu bijyanye n’amashusho, mu gihe mu buryo bw’amajwi yari yakorewe mu gihugu cy’u Burundi muri studio ya Dudu.
Patient Bizimana na Dudu ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y'iyi ndirimbo
Nk’uko twabitangarijwe na Patient Bizimana ubu akomeje gutegura album ye ya Gatatu, aho nyuma yo kurangiza indirimbo zose zizaba ziyigize aribwo azetegura igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi be.
Ati “ Iyi ni imwe mu ndirimbo zirimo gutunganywa kuri album. Iyi album nizarangira nibwo nshobora gutegura igitaramo. Icyo nasaba abakunzi banjye naba gospel muri rusangeni ugukomeza kudushyigikira mu buryo bw’amasengesho kugirango iki gikorwa kizarangire neza.”
Reba amashusho y'iyi ndirimbo hano
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO