Itariki ya 30 Kanama 2014 ni itariki yari imaze iminsi itegerejwe n’abakunzi benshi ba muzika nyarwanda, umunsi byari byitezwe ko ari bwo hagomba kumenyekana uwegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane ndetse hakanamenyekana uko abahanzi bose uko ari 10 bakurikirana.
Byari bimaze iminsi bitegerejwe abantu bibaza uzegukana igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ya kane hagati ya Jay Polly, Dream Boys na Bruce Melodie, ndetse hakanibazwa uko abahanzi barindwi bandi basigaye bagomba gukurikirana, ni ukuvuga Senderi, Young Grace, Active, Christopher, Teta, Jules Sentore na Ama-G The Black.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu rero ku munsi nyirizina, abantu baje kwitabira uyu muhango ari benshi cyane ndetse ntibakangwa n’akavura kuburyo mu gihe cyo gutegereza ko abahanzi bahagera bo batangiye kubyina ku byinshi mu kavura bigaragara ko ntacyo kababwiye, mu ndirimbo zitandukanye MC Tino na MC Anitha Pendo bakaba bakomeje kugenda bafasha abafana kubyina no gushyushya ibirori.
Anitha na MC Tino bashyuhije abantu hano mu buryo bukomeye
Abafana benshi mu kibuga rw'agati, ntibitaye ku kavura n'akabeho
MC Arthur nawe afatanyije na Anitha na MC Tino, abafana kugeza aha amatsiko ku bafana ni menshi bategereje uza kwegukana iki gikombe
-Saa 6: 17 PM: Igitaramo nyirizina cy’abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star ya 4, nk’uko byari byitezwe kigiye gutangira aho ubu harimo kuririmba Band ifatanya n’abahanzi kuririmba, abahanzi uko ari icumi bakaba bagomba kuririmba mu byiciro bibiri nk’uko n’ubundi bashyizwe muri ibi byiciro.
Icyiciro kiririmba mbere cy’abahanzi bahatanira imyanya kuva ku wa kane kugeza kuwa karindwi bagiye gukirikirana gutya:
1. Christopher
2. Ama G
3. Diana Teta
4. Jules Sentore
5. Senderi International Hit
6. Young Grace
7. Active
Icyiciro cy’abahatanira umwanya wa mbere barakurikirana kuririmba gutya :
1. DreamBoyz
2. Bruce Melody
3. Jay Polly
Itsinda (band) rifatanya n'abahanzi mu gususurutsa abafana, babanje gushyiraho akabo mbere y'uko abahanzi batangira kujya ku rubyiniro
Abantu batandukanye bakomeje kugenda bifata neza ari nako bakomeza gutegereza uwegukana igihembo gikuru
Umuhanzi Jay Polly ni uku yaje kuri Stade Amahoro yambaye, mu myenda y'ibara rya gisirikare nk'uko mugenzi we Riderman uheruka kwegukana iri rushanwa nawe yaje ku gitaramo cya nyuma yambaye
Active ni uko baje bambaye, mu mipira iriho ibirango bya Infinity nyuma y'uko mu minsi ishize batandukanye na Incredible
Ama-G The Black yaje nawe yiyambariye imyenda iri mu mabara yera
Umuhanzi Bruce Melodie ni uko nawe yaje yiyambariye
Senderi International Hit ni uko yaje yambaye
Umuhanzi Christopher nawe ni uko yaje yambaye
Young Grace ku munsi wa nyuma wa Primus Guma Guma Super Star 4 ni uko yaje yambaye
Abasore bagize Dream Boys nabo baje bambaye Costume yera
Umuhanzikazi Teta Diana nawe yaje yabukereye ku munsi wa nyuma w'iri rushanwa
Abakemurampaka Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi bari kumwe na Mushyoma Joseph (wambaye ubururu) uyobora EAP ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura Primus Guma Guma Super Star
Abanyarwenya ba Comedy Knight barangajwe imbere na Arthur bakunda kwita Arthur nabo bari mu basusurutsa abantu muri Primus Guma Guma Super Star
Tom Close wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere nawe yahigereye, uyu bikaba ari n'ubwa mbere agaragara mu bitaramo ari umubyeyi kuko aherutse kwibarukwa umwana w'umukobwa witwa Ella tariki 16 Kanama 2014.
Abafana benshi mu kibuga bategereje uwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa
Itorero Mashirika risusurutsa abantu mbere y'uko abahanzi batangira kujya ku rubyiniro
-Guhera ku isaha ya saa moya n'iminota 40, umuhanzi Christopher niwe wabimburiye abandi mu ndirimbo ze Habona, Ndabyemeye na Uwo munsi, indirimbo abafana bakomeje kugaragaza ko bazizi kandi bazikunda bakomeza kuririmbana nawe
Christopher imbere y'imbaga y'abafana muri Sitade Amahoro
Abafana bakurikiye Christopher aririmba
Christopher niwe muhanzi waririmbiye bwa mbere abitabiriye ibi birori
-Guhera ku isaha ya saa moya n'iminota 56, hakurikiyemo umuhanzi Ama-G The Black wasesekaye ku rubyiniro mu myambaro yera, ahera ku ndirimbo ye "U Rwanda rw'amafaranga", akomereza ku zindi ndirimbo ze zitandukanye zirimo n'iyitwa "uruhinja" ari nayo afabana bagaragaje ko bakunda cyane mu ndirimbo ze
Ama-G The Black ni we muhanzi wa kabiri wataramiye abitabiriye ibirori byo gusoza Primus Guma Guma Super Star 4
-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 12, umuhanzikazi Teta Diana nawe yageze ku rubyiniro maze mu ndirimbo nka Canga Ikarika, Call me na Uwanjye, aririmbira abafana be maze nabo bamutega amatwi ari nako bamwe bakomeza kuririmbana nawe
Teta Diana imbere y'abafana mu ndirimbo ze zitandukanye ashimisha abakunzi be
Teta Diana yari yitwaje n'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abafana be n'abakunzi ba muzika
-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 25, umuhanzi Jules Sentore mu ndirimbo ze Dutaramane, Ndayoboza na Udatsikira, yashimishije abakunzi be n'abakunzi b'injyana ya Gakondo, dore ko asanzwe anaririmba mu itsinda rizwi nka Gakondo Group hamwe na Teta, Masamba n'abandi.
Jules Sentore imbere y'abafana be
-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 42, Senderi International Hit yasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ye izwi cyane "Twaribohoye" abafana benshi cyane bafatanya kuyiririmba no kuyibyina, uyu muhanzi kandi akaba yari kumwe n'ababyinnyi be bashimishije abantu cyane. Nyuma y'iyi haje indi ndirimbo ye yitwa "Jalousie" maze asoreza ku yitwa "Nsomyaho"
Senderi n'ababyinnyi be bashimishije cyane abafana bitabiriye igitaramo gisoza Primus Guma Guma Super Star ya 4
Abafana bishimiye cyane imiririmbire ya Senderi
-Guhera ku isaha ya saa mbiri n'iminota 51, umuraperikazi Young Grace n'ababyinnyi be basesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo "Ikimenyane", "Bingo", asoreza kuri "Muze tubyine", uyu muraperikazi nawe akaba yashimishije abakunzi be ndetse banerekana ko bazi kandi bakunda ibihangano bye
Young Grace n'itsinda ry'ababyinnyi be
Young Grace n'ababyinnyi imbere y'abafana be
-Guhera ku isaha ya saa tatu n'imonota 5, itsinda rya Active ryasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo Aisha, Pole basoreza ku ndirimbo yabo yitwa "udukoryo twinshi" ari nayo bamenyekanyeho cyane ndetse yanakunzwe n'abatari bacye. Aba basore batatu bakaba bongeye gushimisha abantu cyane mu mbyino zifite umwihariko basanzwe bazwiho. Imyambarire yabo nayo ikaba yatangaje abantu. Aba bahanzi banasoje icyiciro cy'abahanzi baharanira imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi, hasigara hategerejwe abahanzi batatu bahatanira umwanya wa mbere aribo Jay Polly, Bruce Melodie na Dream Boys.
Itsinda rya Active mu mbyino zabo ryongeye gushimisha bidasubirwaho imbaga y'abakunzi ba muzika
Dereck na Tizzo, babiri muri batatu bagize Active
Olivis; umwe mu basore batatu bagize Active
ICYICIRO CY'ABAHANZI BAHATANIRA IGIKOMBE:
-Guhera ku isaha ya saa tatu n'iminota 20, abasore babiri Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boys baherekejwe n'ababyinnyi babo basesekaye ku rubyiniro maze ibintu bihita bigaragara ko bihinduye isura, cyane ko babanjirije bagenzi babo mu cyiciro gikomeye cyane cy'abahatanira igihembo nyamukuru kigizwe na miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda. Aba bahanzi bakaba bahereye ku ndirimbo yabo nshya yitwa "Tujyanye iwacu", bakurikizaho "Uzahahe uronke" maze basoreza kuri "Urare aharyana", aba bahanzi bakaba bahinduye isura bigaragara ko muri Sitade abantu bose bakangutse.
Abafana berekanye ko bishimiye cyane itsinda rya Dream Boys
Platini; umwe mu basore babiri bagize Dream Boys
Itsinda rya Dream Boys byagaragaye ko rifite abakunzi batari bacye
Uru nirwo rukweto Platini yaje yambaye
TMC uririmbana na Platini muri Dream Boys
-Guhera ku isaha ya saa tatu n'iminota 46, umuhanzi Bruce Melodie yasesekaye ku rubyiniro mu ndirimbo ze zitandukanye, akaba yahereye ku yitwa "Uzandabure" akurikizaho iyitwa "Indorerwamo, akomereza ku yitwa "Inshwi" yakoranye n'umuhanzi wo muri Uganda witwa Jamal, hanyuma haza iyitwa "Ndumiwe". Uyu muhanzi nawe akaba yashimishije cyane imbaga y'abafana bari bamaze no gushyuha cyane bafana mu buryo budasanzwe, maze haba hatahiwe umuhanzi wa nyuma.
Bruce Melodie imbere y'imbaga y'abafana
-Ku isaha ya saa yine, Jay Polly yinjiye ku rubyiniro aririmba "Intsinzi" abantu batangira kubona ko yifitiye icyizere cyo kwegukana iki gihembo gikuru, abafana barasakuza cyane bitigeze bibaho mbere y'ibi, maze uyu muhanzi mbere yo kuririmba indirimbo ya mbere abaza abafana uwo bumva aza kwegukana iki gikombe bose baririmbira rimwe bati Jay Polly Jay Polly... Uyu muhanzi akaba yaririmbye indirimbo ze nyinshi abafana bishimye cyane, abatari bacye batangira guhamya ko ari we ugiye kwegukana igihembo gikuru cy'iri rushanwa mu buryo budashidikanwaho.
Jay Polly yishimiwe bidasanzwe, bigaragara ko abafana be ari benshi cyane
Minisitiri w'umuco na Siporo Joseph Habineza nawe yitabiriye ibi birori, aha yari kumwe na Teta na Young Grace
Minitiri Habineza na Dream Boys
Minisitiri Habineza Joseph na Senderi
Riderman uheruka kwegukana iki gihembo umwaka ushize nawe yabyitabiriye ndetse aranaririmba mu gihe abahanzi bose bari bamaze kuririmba hategerejwe gutangazwa ibyavuyemo.
Umuhanzi Riderman yataramiye abakunzi ba muzika mu gihe hari hategerejwe gutangazwa kw'amajwi
-Ku isaha ya saa tanu nibwo hatangiye gutangazwa kw'imyanya maze abahanzi barindwi bahataniraga imyanya kuva kuwa kane kugeza kuwa cumi babanza kujya imbere y'abafana babona kugenda bahamagarwa
Nyuma y'aba bahanzi haje no gutangazwa umuhanzi wa mbere, uwa kabiri ndetse n'uwa gatatu
DORE UKO ABAHANZI BAKURIKIRANA MU MYANYA:
1. Jay Polly
2. Dream Boys
3. Bruce Melodie
4. Christopher
5. Active
6. Ama-G The Black
7. Jules Sentore
8. Senderi International Hit
9. Young Grace
10. Teta Diana
Jay Polly na bagenzi be yari amaze gutsinda bose bamukoze mu ntoki bamushimira imbaraga yashyize mu irushanwa
Tom Close ashyikiriza Bruce Melodie umwanya wa gatatu
Minisitiri Joseph Habineza na Jay Polly nyuma yo kwegukana intsinzi
Ibyishimo kuri Jay Polly na Riderman nyuma y'intsinzi
Wowe uravuga iki kuri iyi myanya? Hari umuhanzi ubona barenganyije? Ni inde?
Manirakiza Théogène & Selemani Nizeyimana
Photos: Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO