Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, akaba umwe mu bakunze kuvuga ku bibazo bitandukanye, agaragaza ibibazo bya Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ nk’ibirimo ingingo zitandukanye zidasobanutse.
Tariki 03 Wereurwe 2025, nibwo Urwego rushinzwe abinjira
n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko rwafashe Ishimwe
Dieudonne wamenyekanye mu Rwanda nka Prince Kid, aho yahunze ubutabera nyuma yo
gukatirwa imyaka itanu kubera ibyaha birimo gukoresha undi imibonano
mpuzabitsina ku gahato.
Ibi byatumye abanyarwanda hirya no hino bongera kugaruka kuri uyu mugabo uzwiho kuba yarahaye imbaraga irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga, ndetse n’abo ashinjwa guhohotera akaba ari bamwe mu bakobwa barytabiriye.
Ubwo Ingabire Marie Immaculée yaganiraga na One Nation Radio
mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube, we yagaragaje ko hari ibintu byinshi
bidasobanutse mu rubanza rwa Prince Kid nk’umwe mu bakurikiranye ibyarwo kuva
yatabwa muri yombi mu 2022.
Yagize ati:”Ibi bintu nabivuze kuva biriya bintu
bigitangira. Nukuri nk’umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana
b’abakobwa, nk’umuntu urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kugeza uyu
mwanya nicaye aha nabuze icyaha Ishimwe Dieudonne yakoze.
Narakibuze nabuze n’ukinsobanurira. None se umumtu arava i
Kibagabaga akaza, uri umusore, ni inkumi, ntiwamufashe ku ngufu, nta ntambara
yabaye nta nduru, nta ki. Ngo mwiryamaniye umuha amafaranga ajya guhahira musaza
we, siko batubwiye? Incuro nizishake zibe ijana ibyo njye ntibindeba ni
amahitamo yanyu.”
Marie Immaculée akomeza avuga ko ibyo abantu bavuga ko haba
hari ibyo Prince Kid yasabaga abakobwa ngo agire icyo abafasha byaba ari ruswa
ishingiye ku gitsina, bityo ko hakurikiranwa uwayisabye n’uwayitanze aho
gukurikirana Prince Kid gusa.
Immaculée yakomeje avuga ku byavuzwe ko Ishimwe Dieudonne
yigeze kujya mu cyumba cy’umwe mu bakobwa bavugwa mu rubanza rwe ari ninjoro,
agaragaza ko nta mashusho yagaragajwe kandi kuri hoteli huzuye camera.
Ati:”Ko batubwiye ngo hari camera, njye sinjya nkunda
akarengane. Niba hari n’icyaha cyabaye, nibikorwe mu mucyo no mu butabera kuri
bose. Ko batubwiye ngo yagiye kwinjira mu cyumba cy’uriya mwana, ntabwo
twasabye amashusho akabura kandi kuri hotel camera zihari?None se niba iyo
camera idahari wowe wabibwiwe n’iki?”
Immaculée yasoje kuri iyi ngingo agira ati:”Hari umuntu uba
wigiriye ibyago ibintu bikorwa n’abantu bose hakaba imbarutso ituma bimugwaho
bitewe n’impamvu….Naho ubundi ntacyo yakoze kidasanzwe. Abantuka muntuke ibyo
mushaka ariko namwe mufite uruhare. Ntitukajye turenganya abantu bamwe ngo
abandi tubareke. Bose ni abana bacu.”
Nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne afatiwe muri Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, byitezwe ko ashobora koherezwa mu Rwanda mu minsi iri imbere akaza
gukora igihano yakatiwe, gusa ntabwo birahabwa umurongo w’igihe n’uko
bizakorwa.
Prince Kid yahamijwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
TANGA IGITECYEREZO