Kigali

Umubyeyi wa Christiano Ronaldo yashatse kumwica inshuro ebyiri

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:19/07/2014 17:45
4


Dolores Aveiro Mama wa Christiano Ronaldo inshuro ebyiri yashatse kwikuramo inda yari atwitemo uyu rutahizamu wa Real Madrid akaba na Kapiteni wa Portugal, nk’uko bigaragara mu gitabo kivuga ubuzima bwe yashyize hanze yise Madre coraje: la vida, la fuerza y le fe de una luchadora.



Nk’uko byatangajwe na El Mundo Deportivo, igitangazamakuru cyandikirwa muri Espagne kibinyujije ku rubuga rwa cyo rwa interineti, muri bimwe mu bigize icyo gitabo cy’ubuzima bwa Dolores Aveiro, harimo bimwe byasatuye imitima ya benshi ariko binatanga ubutumwa ku bandi, nk’aho avuga uburyo yagerageje inshuro ebyiri zose gukuramo inda yari atwitemo Christiano Ronaldo.

Dolores Aveiro

Igitabo uyu mubyeyi wa Christiano Ronaldo yashyize ahagaragara cyahaye ubutumwa benshi ku byerekeye gukuramo inda

Imwe mu mpamvu uwo mubyeyi wari ugiye kwihekura, akanavutsa isi umukinnyi ukomeye nka Ronaldo, avuga ko kuvuka kwe byatumaga ibibazo birushaho kwiyongera mu muryango we, dore ko yari avutse ari umwana wa kane (4).

C7

Christiano Ronaldo nta wari kuzamumenya ariko nta n'uwakwemeza ko hari kuzaba hari ho undi nka we

Kuvuka kw’uyu rutahizamu umwe mu beza isi isigaranye mu mupira w’amaguru, abikesha kuba muganga wari usanzwe avura uwo muryango avukamo, yanze gukuriramo inda uwo mubyeyi, ngo kuko yashoboraga kumugwa nabi.

Mama

Mama wa Christiano Ronaldo n'abandi bana be

Gusa we ntiyabikozwaga, kuko atashakaga na gato ko uwo mwana w’umuhungu avuka, ahitamo kwiyambaza umuturanyi, nawe amwereka ubundi buryo yakoresha ariko biranga, inda yanga kuvamo.

Dolores Aveiro yanatangaje ko Christiano Ronaldo amaze gukura yaje kubimenya ko umubyeyi we yari agiye kumwivugana atarageza igihe cyo kuvuka, ariko mjuri icyo gitabo ntihagaragara uko uyu musore yabyakiriye.

Mama Ronaldo

Iyo iyo nda ayikuramo byashoboka ko atari kuzigera akora ku mupira wa zahabu, aha akaba yari awuteruye bamaze kuwuha Ronaldo

Cristiano Ronaldo ubu ni rutahizamu wa Real Madrid akaba na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, gusa muri uyu mwaka akaba atarahiriwe cyane n’ubwo ari bwo yesheje imihigo myinshi, gusa yaje kugiriramo imvune yatumye atabasha no kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi, bitujmwa hamwe n’ikipe ye basezererwa batarenze amajonjora mu kitsinda.

Ronaldo

Ronaldo atorwa nk'umukinnyi w'umwaka w'2013 Mama we ikiniga cyaramwishe ararira

Kugeza ubu uyu rutahizamu arakibereye mu biruhuko hamwe n’umukunzi we Irina Shayk, mu gihe bagenzi be muri Real Madrid bitegura gutangira imyitozo batangira imikino y’umwaka w’imikino utaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • william Geoffrey10 years ago
    Imana rega niyo ifite ubuzima bwacu mu kiganza cyayo, kko yagutanze uragenda da!! gusa Imana ishimwe ko yaturindiye umukinnyi mwiza nkuyu.
  • william Geoffrey10 years ago
    Imana rega niyo ifite ubuzima bwacu mu kiganza cyayo, kko yagutanze uragenda da!! gusa Imana ishimwe ko yaturindiye umukinnyi mwiza nkuyu.
  • 10 years ago
    Ababyeyi niba batwite ntibakajye nivugana umwana kuko ntawuvuma iritararenga murakoze
  • 10 years ago
    REBA IYO DUHOMBA CR7 UMUKINNYI WA 1 KU ISI YEBABAWEEE!! IMANA NINZIZA PE!! (KRM).



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND