Kigali

Ese ku rwego agezeho, n'urugendo yanyuzemo, hari icyo abanyarwandakazi bakwigira kuri Butera Knowless?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/07/2014 16:35
6


Ibyamamare usanga bibera benshi urugero, haba mu byiza bakora ndetse no mu bibi byabo kuko icyo akoze cyose kibera urugero abamukunda. Urubuga rwa Gukunda.com rumaze gusesengura, rwegeranyije bimwe mu bintu bigera ku 8 ku muririmbyikazi Knowles Butera abandi banyarwandakazi bashobora kumwigiraho.



Hari ibintu byinshi Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless yakwigisha abanyarwandakazi muri rusange, ariko ibi 8 nibyo by’ingenzi uru rubuga rwakusanyije.

1. Ntiyaheranwe n’ubupfubyi

Butera Knowless ni ikinege mu muryango we. Ni impfubyi ku babyeyi bombi. N’ubwo yabaye imfubyi afite imyaka 4 gusa, ntiyaheranwe n’agahinda ahubwo yakomeje gukora no kurwana n’ubuzima bwa buri munsi kugera aho ageze kugeza ubu. Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, abana benshi bagiye babura ababyeyi babo bakiri bato.

Knowles

Knowles Butera akiri mu mashuri yisumbuye

Kuba imfubyi si byiza nta n’umuntu wabyifuriza. Ariko nyuma yo kuba imfubyi ubuzima burakomeza. Kumenya uko witwara mu bupfubyi bwawe niryo hurizo. Abakobwa benshi, iyo babuze ababyeyi babo, feri ya mbere ni ukwiyandarika no kwijandika mu busambanyi mu rwego rwo gushaka imibereho. Knowless yabashije kwiyubaka nyuma yo kubura ababyeyi be abasha kwifashisha impano ye yo kuririmba ngo agire icyo yigezaho.

2. Ntajarajara mu rukundo nk’ibindi byamamare cyangwa abandi bakobwa b’iki gihe

Knowles

Aha yakundanaga na Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys

Knowless Butera, kuva aho abereye icyamamare yakundanye na Safi(Urban boys). Nyuma yaho batandukaniye, ntiyigeze ajarajara. Kuri ubu bivugwa ko ari mu rukundo na Producer Clement wo muri Kina music n’ubwo iyo babajijwe kuri iyi ngingo ntiberura ngo babyemeze cyangwa babihakane.

Kwiyubaha no kutajarajara mu basore/abagabo narwo ni urugero rwiza abanyarwandakazi bakwigira kuri Butera.

3. Ntaha agaciro amagambo amuca intege

Nk’undi mukobwa wese w’umunyarwandakazi winjiye muri muzika, avugwaho byinshi, ibibi n’ibyiza. Amagambo amuca intege ndetse amusebya ntabura. Knowless kuva yatangira gukora muzika, hagiye havugwa amagambo menshi y’urucantege. Ntiyabihaye agaciro ahubwo byamuhaga ingufu zo gukomeza gukora ashishikaye. Kudaha agaciro amagambo agusubiza inyuma ahubwo ugatumbira intego yawe ni urugero rwiza abanyarwandakazi bamwigiraho.

4. Azi icyo ashaka mu buzima

Ubwo yatangiraga muzika yasanze mu kibuga abandi bakobwa bari bafite ingufu nyinshi ndetse n’abafana benshi. N’ubwo yari mushya ariko yakomeje gukorana umurava. Igihe abandi bagiye bacika intege we yakomeje guhanyanyaza. Kuri ubu akaba ari mu bakobwa/abagore bakora muzika bafite imbaraga n’abafana benshi.

Ntiyemera gucika intege cyangwa ngo amanike amaboko. Ni urugero rwiza kuko umurimo/akazi kose waba ukora bisaba ko uhorana intumbero no kudacika intege. Abanyarwandakazi benshi bakunda kurangwa no gucika intege mu buzima, bagakunda ubuzima bworoshye. Kera bwo wasangaga umukobwa yibera aho ntashyire imbaraga nyinshi mu kazi ke, ngo ngaho ategereje umugabo uzamurongora bakaban, ariko kuri Knowles we ibyo ntibiri mu biranga ubuzima bwe, rukaba ari urugero rwiza yaha abanyarwandakazi.

5.Azi kwiyitaho

Knowles

Umukobwa/umugore aho ava akagera wese aba agomba kwita cyane ku kuntu agaragara. Knowless Butera azi kwiyitaho nk’umwali wese w’I Rwanda. N’ubwo ari inshingano za buri mukobwa/umugore kwiyitaho, kugira isuku, kwita ku myambarire,… Kuri iyi ngingo, Knowless Butera we ni icyitegererezo cyiza, dore ko muri iyi minsi yasohotse ku rutonde rw’abagore 10 b’ibyamamare bakurura abagabo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, abikesha iyi ngingo.

6.Uko iminsi ihita niko azamura urwego rw’imitekerereze

Ntawabura kuvuga ko Knowless agenda atera imbere mu mitekerereze, imivugire uko iminsi igenda ihita indi igataha. Ugereranyije urwego rw’imitekerereze yari afite agitangira muzika ye, ukarugereranya n’urwo agezeho kuri ubu, wasanga ntaho bihuriye. Uko ibihe biha ibindi niko agenda arushaho gukura no kureba kure. Abanyarwandakazi bakwiriye kumureberaho bakamenya guhindura imitekerereze bitewe n’umuvuduko isi ifite.

7. Akunda akazi ke


N’ubwo muzika ayifatanya n’akandi kazi ariko akunda umurimo kandi akuwuha agaciro. Muzika ayikorana umurava ndetse agaharanira gutera imbere iteka. Iyo ukora akazi ugakunze ntakabuza utera imbere. Kugeza ubu Knowles mu myaka itarenga 5 amaze mu muziki, agiye gushyira hanze album y’indirimbo ya 3 yise BUTERA, ibi bikaba ari ibikorwa by’indashyikirwa agezeho mu buzima dore ko ntawundi muririmbyikazi waba warabigezeho.

8. Agira umutima ufasha abababaye

Mu bikorwe bye bya muzika yibuka no gufasha abababaye. Yagiye agaragara ahantu henshi afasha abatishoboye, imfubyi ndetse n’abapfakazi. Kugira ubutunzi ni byiza. Kubusangira n’abadafite kivurira bikaba byiza kurushaho.

 

Knowless Butera siwe muhanzi ukize cyangwa ufite amafaranga menshi hano mu Rwanda ariko ari muri bake bagaragara mu bikorwa byo gufasha.

RENZAHO Christophe/Gukunda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rosine10 years ago
    ibyiza bya knowless ntago mwabivuga ngo birangire kuko iteka aharanira kugera kure,jye birandenga .congs ma chouchouuu
  • rosine10 years ago
    ibyiza bya knowless ntago mwabivuga ngo birangire kuko iteka aharanira kugera kure,jye birandenga .congs ma chouchouuu
  • Asifiwe10 years ago
    Knowless yigirira self confidence ibyo agezeho nibyiza courage i like her
  • francis10 years ago
    yeah gusa ndashimira umunyamakuru wakoze icyegeranyo cyamakuru menshi meza ya knowless ariko tutirengagije namabi yaciyemo nukuri knowless imana izamuhe kugera kundoto ze!!!! knowless God be with you. even if has fulfulement to resolve your probleme as her girl
  • Ndisanze Desire10 years ago
    Knowless we komereza aho turakwemera cyane
  • sindayiheba eliel9 years ago
    knowless turamwemera cyane n, akomereze oho





Inyarwanda BACKGROUND