Umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi ku izina rya Bosebabireba, nyuma yo gukora indirimbo akazanamo n’injyana ya Rap (hip hop) ndetse akavugamo izina ry’umuraperi Fireman, aratangaza ko muri iyi ndirimbo yashatse kugaragaza akarengana kabera ku isi ndetse anagaruramo ibijyanye n’ubuzima yabayemo.
Muri iyi ndirimbo nshya ya Theo Bosebabireba harimo agashya katajyaga kumvikana mu ndirimbo ze zisanzwe aho ashyiramo n’injyana ya Rap, akaririmbamo ijambo “vayo vayo” risanzwe rikunda gukoreshwa cyane n’umuraperi Fireman ndetse n’uyu muraperi hakumvikamo izina rye, ibi byose uyu muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yadutangarije ko we abifata nk’ibisanzwe kuba yagira icyo ahindura mu njyana asanzwe aririmba.
Fireman avugwa muri iyi ndirimbo ndetse na Theo Bosebabireba akumvikana arapa nk'uyu musore
Muri iyi ndirimbo yitwa “Miliyoni y’amadolari”, Uwiringiyimana aririmbamo ibintu bitandukanye ariko byinshi muri byo uyumvise akaba atahita abisobanukirwa, ari nabyo yadusobanuriye mu kiganiro twagiranye. Hari aho aririmba ngo “Miliyoni z’amadolari zarahunitswe, abatagira shinge na rugero barasunitswe, urubanza natangiye 81 Yesu agiye kurinda agaruka rutarangiye, nabuze abagabo bari bahari, nabuze abagabo bo kubihamya.”
Theo Bosebabireba mu ndirimbo ye nshya humvikanamo injyana ya Hip Hop akanavugamo Fireman
Muri aya magambo, Theo Bosebabireba akaba yatangarije inyarwanda.com ko yashakaga kuvuga ko abafite ubushobozi biyitaho cyane ntibibuke abakene kuburyo babafata nk’aho atari abantu ndetse akaba atamutumira no mu birori, naho ibijyanye n’urubanza yatangiye 81 ho aba ashaka kuvuga mu mwaka w’1981 ubwo yavukaga, akaba abyita urubanza kuko yabaheho mu buzima bubi cyane ndetse n’ubu akaba akomeje kuba mu isi ahora abonamo akarengane n’ababayeho nabi.
UMVA HANO "MILIYONI Z'AMADOLARI"
Uwiringiyimana Theo twaganiriye ari mu gihugu cy’u Burundi yadutangarije ko amaze iminsi muri iki gihugu aho yakoranye igiterane n’icyamamare Rose Muhando, hanyuma cyarangira agahita ajya i Bujumbura gukora amashusho y’indirimbo ye yitwa “Ubwoba nibushire”, bikaba biteganyijwe ko ashobora kugera i Kigali kuri uyu wa kane.
UMVA HANO BOSEBABIREBA IGIHE YAVUGAGA IBYE NA AMA-G N'IBYO GUCA INYUMA UMUGORE WE BYAMUVUZWEHO
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO