Urubabuga hollywoorepoter rwashyize hanze urutonde rw’abakinnyi b’umupira w’amaguru maze iginekereje yerekana abakinnyi ba filime bashobora kubasimbura igikombe cy’isi kiramutse ari filime.
Thomas Muller ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubudage wanatwaye urukweto rwa zahabu mu gikombe cy’isi cya 2010 aramutse ari muri filime yakinwa na Andrew Garfield wamenyekanye cyane muri filime The Amazing Spiderman.
Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu cya Portugal akaba ari nawe ufite umupira wa Zahabu (ballon d’or) we akaba yakinwa na Dave Franco wamenyekanye muri filime nka Fright Night.
Olivier Giroud ukinira ikipe ya Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa we akaba yakinwa na Adam Levine uririmba mu itsinda Marron 5
Kolo Toure ukinira ikip ya Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivore akaba yakinwa na Idris Elba wakinnye filime ya Nelson Mandela yitwa “Mandele: Long Walk to Remember”.
Arjen Robben ukinira ikipe ya Bayern Munich ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ubuholande we yakinwa na Jason Statham umwe mu bakinnyi ba filime Fast&Farius ndetse na Transpoter.
Cesc Fabergas ukinira ikipe ya Chelsea ndetse n’ikipe y’igihugu ya Espagne akaba yakinwa na Zachary Quinto wamenyekanye cyane muri filime Heroes
David Luis wari usanzwe ukinira ikipe ya Chealsea kuri ubu akaba yerekeje mu ikipa ya Paris Saint Germain akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Brazil we yakinwa na Redfoo uririmba mu itsinda rya LMFAO.
Wayne Rooney ukinira ikipe ya Manchester United akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza akaba we yakinwa n’umuhanzi Flea
Javier Hernandez Chicharito ukinira ikipe Mancheste United n’ikipe y’igihugu ya Mexique akaba yakinwa na Jay Hernandez wakinnye muri “Takers”.
Jurgen Klinsmann umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubudage we yakinwa na Kevin Costner wagaragaye muri filme The Bodyguard
Lionnel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelone ndetse n’ikipe ya Argentine we akaba yakinwa na Christian Bale ukina muri filme American Hustle.
Andrea Pirlo ukinira ikipe ya Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu ya Italia akaba yakinwa na Javier Bardem wakinnye filime “No country for Old men”.
Benshi muri aba bakinnyi nk’uko bigaragara bashyizwe kuri uru rutonde kubera amasura yabo agenda ahura.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO