Umuryango wa Hategekimana Hakim Aphrodis Kanombe na Uwamahoro Hamida ubabajwe bikomeye n'urupfu rw'uruhinja biteguraga biteguraga kubyara, nyuma y'aho batangarijwe n'umuganga ko uwo mwana wari ukiri mu nda yamaze gushiramo umwuka.
Ahagana ku gicamunsi cy'uyu wa gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ni bwo byatangajwe ko uuruhinja Hamida yari atwite atakiri muzima n'ubwo yari akiri mu nda.
Uretse ASPOR mu cyiciro cya kabiri na Rayon SPorts akinira ubu nta yindi kipe y'icyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri Kanombe yigeze akinira
Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Hategekimana Hakim bakunze kwita Kanombe, yatangaje ko bibababaje bikomeye, aho yagize ati: "Turababaye cyane ariko. Ukuntu umuntu yari amaze igihe ategereje azi ko agiye kubyara akana ka mbere. Ariko Imana izaduha undi, nta kundi byagenda."
Kanombe ubwumvikane buke n'umutoza Jean Marie Ntagwabira bwatumye aba avuye muri Rayon Sports ajya muri Ports yo muri Djibouti mu mwaka w'2011, ariko nyuma y'amezi 8 ahita agaruka muri rayon Sports
Hategekimana Hakim Aphrodis bakunda kwita Kanombe ni umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mwaka w'2005, akaba abana nk'umugore n'umugabo na Uwamahoro Hamida, mushiki wa Murenzi Abdallah Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza.
Uyu mwaka usa n'utarahiriye Kanombe nk'uko byagenze mu yindi myaka yakinnye muri Rayon Sports, kuko uretse no kuba apfushije umwana, yanagize imvune ikomeye yatumye amara igihe kinini adakina
Uyu mwana apfuye mu gihe yari ageze igihe cyo kuvuka, kuko nta byumweru bibiri bishize Kanombe atangaje ko biteguye ko umwana wa bo azavuka mu cyumweru kimwe.
TANGA IGITECYEREZO