Ikipe ya Rayo Sports igiye kugarura umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ukomoka muri Afurika y'Epfo, Ayabonga Lebitsa nyuma y'ukwezi n'igice atandukanye nayo.
Nk'uko amakuru abivuga, uyu mutoza yamaze guhaguruka iwabo akaba aragera mu Rwanda mu mugoroba wo kuri uyu Wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2025.
Ayabonga Lebitsa agiye gusubira muri Rayon Sports nyuma yuko Perezida wayo,Twagirayezu Thaddée yaherukaga gutangaza ko yabasezeye ababwira ko ari impamvu ze ariko kuri ubu bakaba bari kuzimubaza bityo ko n'izimara kurangira abantu babona agarutse.
Yagize ati: "Ayabonga yaradusezeye atubwira ko ari impamvu ze bwite. Turacyari kumubaza izo mpamvu ze, nizimara kurangira hari igihe mwabona agarutse kandi natanagaruka, tuzakomeza dukore ibyo tugomba gukora kugira ngo dukomeze guhatanira kuba aba mbere".
Amakuru avuga ko impamvu uyu mutoza yari yarahisemo gutandukana na Rayon Sports ari ukubera ko yasabaga kongererwa amafaranga y'umushahara gusa nti bikorwe.
Ni mu gihe uyu mutoza we ku giti cye aganira na InyaRwanda yavuze ko impamvu yasabye gutandukana n'iyi kipe ari ukubera ibibazo by'umuryango aho umugore we yari yarakoze impanuka.
Nyuma y'uko agiye yasimbujwe Hategekimana Corneille n’ubundi wahoze akorana n’umutoza Robertinho gusa ngo ntabwo abakinnyi bigeze bamwisimira.
Ayabonga Lebitsa we wishimirwaga n'abakinnyi bijyanye n'uburyo yabafashaga mu kongera imbaraga agiye gusubira muri Rayon Sports nyuma y'uko imaze iminsi ititwara neza dore ko nta ntsinzi ifite mu mikino ibiri iheruka muri shampiyona.
TANGA IGITECYEREZO