Kigali

Umugore wa Lewandowski mu bashimishijwe n’iboneka ry’imbwa yo mu muryango wa Wojciech Szczęsny

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/02/2025 10:41
0


Umugore wa Robert Lewandowski ari mu bagaragaje amarangamutima akomeye kuri Instagram nyuma y’uko umuryango wa Wojciech Szczęsny utangaje ko wamaze kubona imbwa yabo yari yarabuze.



Umuryango wa Wojciech Szczęsny, umunyezamu w’ikipe ya FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Pologne, wasubiranye ibyishimo nyuma yo kubona imbwa yabo y'ikinege yitwa Nala yari yaburiwe irengero.

Nala yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku wa Mbere, saa moya (7:00 PM), ubwo yari itemberanye na Szczęsny ku mucanga wa Castelldefels. 

Akimara kubona ko imbwa ye itakigaragara, Szczęsny yahise atabaza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, asaba ubufasha mu kuyishakisha ndetse atanga nimero za telefoni ku muntu wese washoboraga kuyibona.

Umuryango wa Wojciech Szczęsny hamwe n’abakorerabushake bashyize imbaraga mu gushakisha iyi mbwa, none Nala yabonetse mu mutekano usesuye isubira mu rugo.

Szczęsny yamenyesheje iyi nkuru nziza kuri konti ya Instagram ya noticiasdecastelldefels, ashyiraho ifoto ya Nala yicaye ku mucanga, ayiherekeresha amagambo y'ibyishimo agira ati: "Ndi mu rugo. Murakoze mwese."

Iyi nkuru yateye akanyamuneza inshuti n'abafana be, barimo n'umugore wa Robert Lewandowski, wagaragaje ko yishimiye iyi nkuru akanda like kuri iyo post.

Wojciech Szczęsny, ukomeje kuba inkingi ya mwamba mu izamu rya FC Barcelona amaze kubanza mu kibuga imikino 9 muri uyu mwaka w'imikino, yinjizwa ibitego 9 ndetse anahabwa ikarita itukura imwe. 

N'ubwo akazi ke k'ubunyezamu kamusaba kwitanga cyane, ibyishimo byo kongera gusubirana na Nala ni intsinzi yihariye ku muryango we.

Uyu mukinnyi yahise ashimira buri wese wagize uruhare mu gushakisha Nala, agaragaza ko umuryango we wasubiranye amahoro n'ibyishimo.

 

Umuzamu wa FC Barcelona Wojciech Szczesny umuryango we uri mu byishimo nyuma yo kongera kubona imbwa ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND