Nyuma y’aho agiriwe umuraperi mwiza mu bagihumeka kuri iyi si ya rurema , Lil Wayne yagaragaje ko ko atabyishimiye aho yagize ati, "Singiye kwiterera hejuru ngo mvuge ko mpagaze neza kurusha abandi”
Lil Wayne kugeza ubu ubarizwa muri Young Money avuga ko uwo yumva waba umuraperi mwiza mu bakiriho mu bitekerezo bye , yagaragaje ko bamwe mu bo bahuriye muri iri tsinda bafata umwanya wa mbere.
Umuraperi Lil Wayne aganira na AP yagize ati , “Kendrick Lamar, ntawundi wamukurikira . Drake we mwita umuntu mwiza ariko Nicki Minaj si umuraperikazi w’umugore mwiza ahubwo ni umuraperi mwiza, rero singiye kuvuga ko ndi umuraperi mwiza rwose.”
Wayne ndetse yanagarutse ku kuba yava mu muziki ndetse anagaragaza uko yifuza yazajya yibukwa igihe azaba atakiri mumuziki.
Yagize ati, “Ndifuza kuzibukwa nk’umuntu waranzwe n’umutima na roho byiza nka Notorious B.I.G , Tupac Shakur na Jay Z , Willie Nelson na Snoop Dogg kugeza ubu.”
Dushimirimana Onesphore
TANGA IGITECYEREZO